Iyi ngingo iri mu zagarutsweho mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, yatangaga ibisobanuro mu magambo ku buryo bwo gukuraho imbogamizi Abasenateri babonye mu bworozi.
Mu ngendo Abasenateri bakoreye mu bice bitandukanye by’Igihugu basanze ibiryo by’amatungo bikomeje guhenda aborozi ndetse hari n’aho bishobora no kutaboneka kandi ari bwo buryo bwizewe mu gukora ubworozi bugezweho.
Senateri Nsengiyumva Fulgence, yavuze ko umusaruro by’umwihariko uw’ibigori basanze ugize ijanisha rinini ry’ibigize ibiryo by’amatungo kandi n’abantu baba babikeneye ku buryo bigoye ko wahaza ibyo bice byombi.
Ati “Twasanze inganda zikora ibiryo by’amatungo zikeneye ibinyampeke bingana na 60% cyane cyane ibigori. Ibyo bigori rero na byo ntibihagije bituma izo nganda zidakoresha ubushobozi bwazo bwose kuko zibigabana n’izitunganya ibitunga abantu. Hagashyirwa imbaraga mu kuzamura umusaruro w’ibigori kandi birakorwa ariko sintekereza ko ari vuba kubona ibihagije abantu n’ibihagije amatungo.”
Senateri Uwizeyimana Evode, yagaragaje ko asanga n’abikorera bakora ibiryo by’amatungo bafite imikorere itanoze.
Ati “Hari aho twagiye mu Karere ka Rubavu hari aborozi dusanga ibiryo by’amatungo babitumiza mu Karere ka Rwamagana. Twaribajije tuti ubu abikorera bari hano bose babuze uko bakora ibyo biryo ku buryo bituruka i Rwamagana barangiza bakirirwa bavuga ngo Leta nibafashe.”
Senateri Mukabalisa Donatille, yavuze ko bigaragara ko ibiryo by’amatungo bigihenze kandi bikiri bike ku buryo hakenewe ishoramari rifatika kugira ngo ababikora babashe kuzamura uwo musaruro.
Ati “Hakenewe kuzamurwa umusaruro w’ubuhinzi kugira ngo ibikorwamo ibiryo by’amatungo biboneke ariko ibyo bikenera ishoramari. Ikibazo ni uko inguzanyo zijya mu buhinzi zikiri ku ijanisha rya 3%. Dushaka kubaza Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi niba hari uburyo bateganyije bwo kongera izo nguzanyo no korohereza abazishaka.”
Hagaragajwe kandi n’ikibazo cy’amwe mu matungo nk’inkwavu adafitiwe ibiryo byayo bikorwa n’inganda kandi na yo hari abaturage bayoroye.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yagaragaje ko ikibazo cyo guhenda kw’ibiryo by’amatungo gishingiye ku musaruro w’ubuhinzi kandi na wo utaragera ku kigero gikwiye.
Ati “Umusaruro ukoreshwa mu biryo by’amatungo ukuyemo ubwatsi ugizwe hagati ya 50% na 60% by’ibinyampeke. Bivuze ko impamvu bitaboneka neza ari uko uwo musaruro na wo udahagije rero kongera ibiryo by’amatungo byazajyanwa no guhinga ibindi bihingwa byunganira ibinyampeke nk’ibinyabijumba mu rwego rwo kongera ukwihaza mu biribwa.”
Yakomeje agaragaza ko bizajyana no kuzamura umusaruro uboneka kuri hegitari nk’uko Leta isanzwe ibifite muri gahunda, ariko ko bisaba no kongera ingengo y’imari ijyamo kugira ngo uburumbuke bw’ubutaka buzamuke.
Dr. Ndabamenye yavuze ko ikindi batangiye gukoraho ari ukureba uburyo abashoramari bari mu byo gukora ibiryo by’amatungo bakorana kuko magingo aya Leta idafite neza ishusho ku mikorere y’ibyo biryo.
Ati “Twahuye na bamwe muri ba nyir’inganda zikora ibiryo by’amatungo tuganira na bo dusanga hari icyo Leta yabafasha ariko bari hamwe. Twabasabye guhuriza imbaraga hamwe kuko usanga umwe afite uruganda i Karongi, undi arufite i Rusizi ariko iyo mikorere ituma umuntu atamenya ikibazo ari gusubiza. Twumva nibishyira hamwe tuzamenya aho ibyo bikorerwa, bagire uruhare mu kuzamura ubwinshi n’ubwiza bwabyo ndetse Leta ibafashe kubona inguzanyo.”
Ikindi ibyo bizafasha ni uko aborozi bazabasha kujya bakora ‘stock’ ihagije y’ibinyampeke bikorwamo ibyo biryo, ibyera mu Rwanda bikabikwa ku mwero noneho bakamenya neza n’ibikeneye gutumizwa mu mahanga kugira ngo Leta ibashe kubafasha ifite neza iyo shusho.
Ku bijyanye n’amatungo bitoroshye kubonera ibiryo byayo bituruka mu nganda, yavuze ko abaturage batabuzwa korera amatungo bashaka mu gihe babona ko abaha umusaruro.
Ku bwatsi bw’amatungo, Dr. Ndabamenye yavuze ko hari umushinga uri gukorwa wo guteza imbere ubworozi ujyanye no kongera icyororo no guhinga ubwatsi butanga umukamo kandi bigakorwa mu buryo bw’ubucuruzi ku buryo buboneka ku bwinshi.
Ku bijyanye n’inguzanyo nke mu buhinzi, Minisitiri yavuze ko hari izo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi isanzwe ifasha abahinzi kubona ariko ko ibiganiro bigikomeje hagati yayo n’amabanki kugira ngo hatangwe izihagije zazamura ishoramari mu buhinzi.









Ibitekerezo 0