Uyu mushinga witezweho kuziba icyuho cy’imiti n’inkingo bitumizwa hanze ya Afurika ahaturuka ingana na 99% mu gihe ikorerwa kuri uyu mugabane ikangana na 1%.
Uyu mushinga wamuritswe ku wa 20 Ukwakira 2025, uzashyirwa mu bikorwa binyuze muri Kaminuza yu Rwanda (UR).
Abanyeshuri batoranyijwe bazahugurwa mu mashami agera ku 10 yiyongera ku ishami risanzwe ritanga ubumenyi mu gukora imiti ni’nkingo (Biotechnology), ryatangiranye n’uyu mushinga.
Umwarimu muri UR, Prof Leon Mutesa, yasobanuye ko Mav+ ije kuziba icyuho kikigaragara mu bushobozi bwo gukora imiti n’inkingo muri Afurika.
Ati “Ikintu cy’ingenzi uyu mushinga uzanye, ni uko uzubaka ubushobozi ku rwego rwa kaminuza aho tuzabona Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange babyize babifitemo ubumenyi, bityo bidufashe gukora inkingo zifite ireme.”
Uyu mushinga wa Mav+, urimo porogaramu zirimo kwiga ibijyanye n’uturemangingo, ubudahangarwa bw’umubiri ,indwara zandura n’ibijyanye no gukorera ubushakashatsi bw’imiti ku bantu.
Watekerejwe mu 2020, ubwo Covid-19 yari yayogoje Isi, icyo gihe u Rwanda nta bikoresho bihagije n’abaganga b’inzobere mu gupima no kuvura ibyorezo rwari rufite
Umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y'Uburezi, Eng Pascal Gatabazi, yavuze ko Mav+ ari amahirwe adasanzwe u Rwanda rubonye, mu kugabanya icyuho cyari muri Afurika.
Ati “Inkingo zikoreshwa muri Afurika 1% gusa ni zo zihakorerwa, aya rero ni amahirwe akomeye cyane Umukuru w’Igihugu cyacu yaduhaye. Twabonye inganda zitangira niyo mpamvu dukwiye no gushaka abazikoramo.”
Abanyeshuri 130 batoranyijwe ni bo baziga mu mashami 10 yongewe muri uyu mushinga. Biyongera kuri 26 bakomeje amasomo ndetse na 24 batangiranye na wo mu 2023, aho mu cyumweru gishize bahawe impamyabumenyi zabo nyuma yo gusoza amasomo.










Ibitekerezo 0