Imbuga nka YouTube, TikTok, Instagram n’izindi zahindutse amasoko agezweho kuri benshi, aho ibyamamare kuri zo, babona amafaranga binyuze mu buryo bwinshi burimo kwamamaza, ndetse n’ibindi bishingiye ku ngano y’abakurikirana imbuga zabo.

Umunyamideri w’umunyamerika Kylie Jenner, ni umwe mu babona agatubutse binyuze mu gushyira ibicuruzwa bye ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram no gukorana n’amasosiyete atandukanye mu kumenyekanisha ibikorwa byayo.

Uyu mugore w’imyaka 27 yinjiza asaga miliyoni 2$ ku butumwa bw’amamaza ashyize k’urukuta rwe rwa Instagram, ibyatumye kugeza ubu abarirwa agaciro miliyoni 700$.

Undi ni Jimmy Donaldson wamenyekanye nka Mr Beast kuri YouTube, aho akora amashusho atangaje afatanya no kwamamaza ibikorwa by’ubucuruzi.

Kuri ‘video’ imwe ya YouTube, Mr Beast ashobora kwinjiza arenga miliyoni 1$, ibyamugize umunyemari n’icyamamare ku Isi yose.

Nubwo bimeze bityo, ibihugu byinshi byiganjemo ibikiri mu nzira y’amajyambere nk'u Rwanda ntibifite ayo mahirwe, bituma abakoresha imbuga nkoranyambaga badashobora kubona amafaranga ava mu baturage batuye ku butaka bwabyo.

Kugira ngo Igihugu gihabwe uburenganzira bwemerera abakoresha imbuga nkoranyambaga kubona inyungu ivuye mu baturage bacyo (Monetization), binyura mu nzira nyinshi.

Uburyo bwa mbere ni uko urubuga rureba niba igihugu cyiteguye hashingiwe ku mubare w’abakoresha urwo rubuga n’amasoko ashobora kuhava y'abamamaza.

Hanakorwa igenzura ry’amategeko n’amabwiriza kugira ngo harebwe niba muri icyo gihugu kwamamariza kuri internet no kohereza amafaranga bikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kuri YouTube ho bisaba kuba igihugu cyemerewe gukoresha YouTube Partner program, yorohereza abakoresha imbuga nkoranyambaga kubona amafaranga avuye mu baturage bagituye.

Muri aka karere k'ibiyaga bigari, Uganda, Kenya na Tanzania ni byo bifite ubwo burenganzira.

Nubwo mu Rwanda imbuga nkoranyambaga ari uruganda rugenda rukura, bamwe mu bazikoresha ntibahwema kugaragaza imbogamizi bahura na zo, bitewe ahanini no kuba ibyo bakora birebwa kenshi n'abatuye mu bihugu byabo ariko nta n'urutoboye bakuyemo.

Jules William Niyitegeka, wamenyekanye nka Julius Chita ku mbuga nkoranyambaga yabwiye IGIHE ko inyungu nto babona, ari imbogamizi ikomeye ku mikorere yabo, asaba inzego bireba kubikurikirana cyane ko abakoresha izi mbuga ari abagenerwabikorwa.

Yagize ati ”Imbogamizi dufite ya mbere ni ukwinjiza amafaranga make ugereranyije n'ibindi bihugu kuko abenshi mu badukurikira batuye mu Rwanda. Bityo inzego za Leta ni zo zikwiye kubikurikirana bikorohereza twebwe abagenerwabikorwa.”

Tumukunde Jean de Dieu, ukora ibyegeranyo kuri YouTube na we yunze murya Chita, avuga ko kuba nta mafaranga babona avuye mu batuye mu Rwanda, ari kimwe mu bidindiza iterambere ryabo

Yagize ati “Nk’ubu mu Rwanda nta rubuga na rumwe rwemerera abakoresha imbuga nkoranyambaga kubona amafaranga avuye mu baturage batuye ku butaka bwarwo, kandi bitewe n’uko tuba dukora mu Kinyarwanda, nka 80% by'abadukurikira ni Abanyarwanda barutuye, bityo ntitubone inyungu ikwiye.”

Yongeyeho ko kuba nta bashoramari bo mu Rwanda bagana izi mbuga ngo zibamamarize, bituma isoko ry’u Rwanda rituba, bityo ugasanga bamwe mu bakoresha izi mbuga biyitirira ibindi bihugu bifite ubwo burenganzira.

Muri Mata 2025, Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko mu minsi iri imbere abakorera mu Rwanda bashobora gutangira kubona amafaranga menshi, bitewe n’ibiganiro Leta y’u Rwanda igomba kugirana na Google.

Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga basabye ko Leta yagira icyo ikora kugira ngo na bo bungukirwe na zo
Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga basabye ko Leta yagira icyo ikora kugira ngo na bo bungukirwe na zo