Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa 30 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku Rwibutso rwa Gisenyi rwa Commune Rouge mu Karere ka Rubavu.
Yagize ati “Igihe ibiganiro bya Arusha byari bikomeje, bagiye gusinya amasezerano y’amahoro, Col Théoneste Bagosora yivugiye ko arateza imperuka (Apocalypse). None ni gute wibaza umuntu warashe Habyarimana? Abo bavuga ngo ni nde wayirashe kuki ibyo bintu babyirengagiza? Kuki badashaka kubyumva? Kuki badashaka kubivuga?"
Gen Maj. Nkubito yavuze ko Col Bagosora akwiye "kubibazwa kuko yarabyivugiye Arusha na Ngondore. Yarabivuze ahagarariye bagenzi be babyumva kimwe."
Yatangaje ko abantu bafite ubujiji bwinshi bagerageza guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basobanura ko aya mateka yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana kandi bizwi neza ko yateguwe imyaka myinshi.
Gen. Maj. Nkubito yagaragaje ko Habyarimana yateguye Jenoside, kuko yari yaratoje Interahamwe, ubutegetsi bwe bugura imihoro, naho ibyo kuvuga ko Inkotanyi ari zo zahanuye indege ye ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Ati "Habyarimana na Kabuga imihoro baguraga yari iy’iki? Iyo adapfa yari gukora Jenoside ku buryo n’abarokotse batari kuboneka, twese yari kutwica, kuko yagendaga atuza Abatutsi bahungutse ahantu hadatuwe, yashakaga kutwica akarangiza. Bategura Jenoside bumvaga ko nta n’umwe uzarokoka, ku buryo umwana w’Umuhutu navuka azajya abaza uko Umututsi yasaga."
Gen. Maj. Nkubito yagaragaje ko kurokora Abatutsi barimo bicwa bitari byoroshye, ariko kubera ingabo za Habyarimana n’Interahamwe zakoze nabi, nta mbaraga bari bafite, kandi ko Perezida Paul Kagame yatumye ingabo za RPA zirwana zidacika intege.
Yagaragaje kandi ko ingabo za RPA zimaze guhagarika Jenoside, zashyize imbaraga mu kubaka igihugu zihereye ku busa, zitangira gufata abakoze ibyaha no kubahana, gucyura impunzi, Leta ikomeza kwiyubaka kugeza uyu munsi.
Urwibutso rwa Commune Rouge rushyinguwemo Abatutsi 5.209 biciwe muri Gisenyi no mu nkengero zayo.









Ibitekerezo 0