Iyi mihanda igiye kubakwa mu mushinga wiswe “Kigali Logistics Platform (KLP) Connectivity Development Project” ugamije kubaka imihanda ihuza Akarere ka Kicukiro na Bugesera mu mihanda ya Masaka, Gahembe-Kindama n’ahandi kuri ubu ubuyobozi bukaba bwatangiye kuyisura mu kureba ibikorwa bizakorwa n’abaturage bazahabwa ingurane.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka iyi mihanda ine ireshya na kilometero 69,4 bizatangira muri Werurwe 2026 bikazamara amezi 18.
Mu mihanda igiye gushyirwamo kaburimbo harimo umuhanda Masaka-Kabukuba, uwa Nyamata-Kabukuba, uwa Gahembe-Kindama ndetse n’umuhanda wa Kabukuba-Riziyeri.
Umukozi wa RTDA ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, Kwizera Fabrice, yavuze ko iyi mihanda izubakwa mu gihe cy’amezi 18, ikazaba ari imihanda yagutse kandi ifite inzira zahariwe amagare.
Yagize ati “Iyi mihanda izaba ifite ibice by’ingenzi ku buryo igisate kizaba gifite ubugari bwa metero 3,7, metero 1,5 z’inzira y’abanyamaguru ndetse na metero 1,5 z’amagare. Duteganya kandi kuzatera ibiti 2000 kuri iyi mihanda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko bari gusura ahazaca iyi mihanda kugira ngo bamenye amakuru arebana n’uburyo abaturage bazabarirwa neza imitungo yabo bagahabwa ingurane ndetse n’amahirwe y’akazi azahaboneka, yijeje abaturage ko bazahabona akazi ku buryo bizabafasha kwiteza imbere.
Ati “ Hari n’ibyo kubarirwa ngo abaturage bahabwe ingurane, ni ngombwa ko tujya tumenya aho bigeze n’ahari ikibazo. Hari no kureba kandi ibikorwaremezo byo kwitaho nk’Akarere nk’ahantu hamaze kuza kaburimbo.”
Leta y’u Rwanda mu ngengo y’imari ya 2025/2026 yateganyije miliyoni 600$ [arenga miliyari 853,6 Frw] mu ngengo y’Imari, azakoreshwa mu mirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, kiri kubakwa i Bugesera. Biteganyijwe ko iki kibuga kizarangira mu 2027.








Ibitekerezo 0