Dushime Jean Claude w’imyaka 25, uvuka mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Busasamana mu Kagari ka Kageshi, avuga ko yageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo afite imyaka 14, nyuma y’imyaka ibiri akisanga mu mutwe wa FDLR.

Uyu musore ni umwe mu basubijwe mu buzima busanzwe mu cyiciro cya 75, ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, aho we na bagenzi be bari bitabiriye ubukangurambaga bugamije kubasobanurira uruhare rwabo mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza yabo no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagarutse ku nzira igoye yanyuzemo kugeza agarutse mu gihugu cyamubyaye.

Ati “Bari baradushyizemo ingengabitekerezo kandi iratwinjira ko tuzafata u Rwanda, bakatuzamura mu mapeti kandi turabyemera. FDLR natashye nyimazemo imyaka icyenda, nyuma y’urugamba rukomeye twahanganyemo na M23 mu Mujyi wa Goma tukanahatakariza abarwanyi barenga 150 kuko abo twari kumwe twarengaga 700.”

Yakomeje avuga ko nubwo barwanye bagatsindwa ariko babwiwe ko “Ingabo za FARDC ari zo zahaye inzira M23 kugira ngo ifate Goma.”

Ati “Urugamba twarusigayemo twenyine, Wazalendo na FARDC barudutayemo. Rwari rukomeye kuko byasabye ko turwana mu bice bitandukanye birimo ku Musozi wa Goma, Gihisi, Kabutembo, Madgengo, Terimunusi, Mugunga mpaka tugeze Rusayo kugeza duhunze dusubira muri Parike ya Virunga, ntitwahatinda tujya Gitsimba, mpaka tugeze Tongo muri Rutshuru.”

Dushime yavuze ko yatangiye atwara icugutu, bigeze nyuma acudika n’abantu, kubera ikigare bamuhuza n’umusirikare wa FDLR amugurira moto akajya ayitwaraho abantu, ibitaratinze na we kubera gukundishwa igisirikare yisanga mu mutwe urwanya u Rwanda wa FDLR yamazemo imyaka icyenda.

Uyu musore avuga ko mu myaka yamaze muri FDLR atahembwaga kuko ari bo bihembaga babinyujije mu kujya kwambura abantu. Yabaye umurinzi wa Ruvugayimikore Protogène wamenyekanye nka ‘Colonel Ruhinda Gaby’ wayoboraga abakomando bawo bazwi nka CRAP (Commando de Recherche et d’Action en Profondeur).

Nyuma y’urupfu rwa Ruhinda mu 2023, yiciwe i Masisi, Dushime avuga ko bakomeje kuyoborwa Lt Col Pierre Célestin Rurakabije (alias Guillaume Samba), kugeza atahutse mu Rwanda avuye mu Bwiza, aho yatorotse bagiye kuvoma amazi agakuramo imyenda ya gisirikare n’imbunda akabijugunya.

Dushime avuga ko yatashye avuye mu Bwiza, akomereza muri Sake ari naho yafatiye moto imugeza Kibati, ajya mu Kanyanja aho yavuye anyura mu nzira zitemewe zo muri yinjira ku butaka bw’u Rwanda, abibwira inzego z’ibanze ashyikirizwa RDF, ari na ho yaje kuva ajyanwa i Mutobo ndetse aza gusubizwa mu buzima busanzwe.

Iyo muganira avuga ko yatangiye gutekereza ku kuba yatahuka mu Rwanda nyuma yo kubona bagenzi be bo muri FDLR bapfiriye mu Mujyi wa Goma bakajya bashyingurwa bunyamaswa kuko barenzwagaho ibyatsi, ari naho yahumukiye amaso atangira kubona ko ntacyo arwanira.

Ahamya kandi ko uyu munsi mu Rwanda abayeho neza ndetse yatangiye urugendo rwo kwiteza imbere, ahereye ku bihumbi 50 Frw yahawe agiye gusubira mu buzima busanzwe aho yayaguzemo ingurube none ikaba imaze kumubyarira ibibwana bitandatu.

Yongeyeho ko akomeje gushaka uko yivana mu bukene, ari naho ahera asaba bagenzi be gutaha bagafatanya mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, Brig Gen Albert Rugambwa, mu kiganiro yahaye aba bavuye mu mitwe irwanya leta y’u Rwanda, yabasabye kwirinda kuyisubiramo.

Yagaragaje kandi ko abenshi muri bo usanga bifuza gusubirayo kubera ingengabitekerezo ya Jenoside bonkejwe igihe kirekire, ndetse hari n’abasizeyo ibikorwa bifatika birimo imirima, amashyamba n’imiryango.

Brig Gen Rugambwa yabijeje ko mu bikorwa byinshi bikorwa n’inkeragutabara mu Rwanda bazashakirwamo akazi bigendeye ku bumenyi n’ikinyabupfura bafite, abibutsa kwibumbira hamwe mu ma koperative abafasha kwiteza imbere no gufatanya n’abaturage mu bikorwa biteza imbere igihugu.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valerie, yasabye abayobozi b’uturere kugira uruhare mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro no kubafasha kwisanga mu muryango nyarwanda.

Yagaragaje ko yishimiye kuba abatashye bakomeje gushyira imbaraga mu guhamagarira abasigaye mu mashyamba ya Congo gutaha, kuko bamaze kubona ko ibyo babwirwaga babeshywaga, bakeneye gukomeza kubwiza ukuri abataratahuka.

Abitabiriye ibi biganiro byo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mashyamba yo muri RDC, barimo abarenga 140 bari bazanye n'abo mu miryango yabo
Abitabiriye ibi biganiro byo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mashyamba yo muri RDC, barimo abarenga 140 bari bazanye n'abo mu miryango yabo
Mu byaranze iki gikorwa harimo n'ibiganiro bakoreye mu matsinda baganira ku bintu bitandukanye
Mu byaranze iki gikorwa harimo n'ibiganiro bakoreye mu matsinda baganira ku bintu bitandukanye
Banyuzagamo bagacinya akadiho
Banyuzagamo bagacinya akadiho
Komiseri wa RDRC, Gatabazi Jean Marie Vianney, ari mu bitabiriye ibi biganiro
Komiseri wa RDRC, Gatabazi Jean Marie Vianney, ari mu bitabiriye ibi biganiro
Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi biganiro
Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi biganiro
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, ni we watanze ijambo ry'ikaze muri ibi biganiro
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, ni we watanze ijambo ry'ikaze muri ibi biganiro
Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, Brig Gen Albert Rugambwa, yijeje abahoze mu mitwe yitwaje intwaro akazi mu bikorwa by'inkeragutabara
Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, Brig Gen Albert Rugambwa, yijeje abahoze mu mitwe yitwaje intwaro akazi mu bikorwa by'inkeragutabara
Perezida wa RDRC, Nyirahabineza Valerie, yasabye abayobozi b’uturere kugira uruhare mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro no kubafasha kwisanga mu muryango nyarwanda
Perezida wa RDRC, Nyirahabineza Valerie, yasabye abayobozi b’uturere kugira uruhare mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro no kubafasha kwisanga mu muryango nyarwanda
Dushime Jean Claude w’imyaka 25, wo mu Karere ka Rubavu, avuga ko yageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo afite imyaka 14, nyuma y’imyaka ibiri akisanga muri FDLR
Dushime Jean Claude w’imyaka 25, wo mu Karere ka Rubavu, avuga ko yageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo afite imyaka 14, nyuma y’imyaka ibiri akisanga muri FDLR