Jya mbere Mujyanama Ltd y’Abajyanama b’Ubuzima bo mu Karere ka Burera ivuga ko mu 2020 yaguze ubutaka bungana na metero kare 11.999 kuri miliyoni 68 Frw, kugira ngo ibwubakemo Hotel bafite intego yo kuvana Akarere kabo mu bwigunge.
Ikibanza cyabo kiri ahitegeye ikiyaga cya Burera, na Kaminuza n'Ibitaro bya Butaro.
Umuyobozi Mukuru wa Jyambere Mujyanama Ltd y’Abajyanama b’Ubuzima mu Karere ka Burera, Maniriho Iyanze Jeana Damascene, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko nyuma yo gukomwa mu nkokora na Covid-19 imirimo yo kubaka igahagarara
Ati “Twamaze kugura ikibanza Covid-19 iba iraje ihagarika imigenderanire ku buryo tutari kubona uko tugura ibikoresho, nyuma gato koperative z’abajyanama zakusanyije miliyoni 270 Frw habariwemo n’ayaguzwe ubutaka, kubwiyandikaho, gutanga isoko no gutangira inyubako kugeza aho zahagarariye.”
“Ubushobozi bw’amakoperative bwabaye buke turahagarara, dutangira inzira yo kugana banki, kugira ngo itugurize amafaranga twagombaga kujya twishyura twifashishije agashimwe (PBF) Minisiteri y’Ubuzima itugenera iyanyujije ku Karere, yaraturereze umwaka urashira itaraduha amafaranga, Ubuyobozi bw’Akarere bwaradufashije butubariza banki birangira itwandikiye ko itazaduha amafaranga, ubu turi kugana indi banki kugira ngo iduhe amafaranga adufasha gusubukura imirimo isigaye.”
Maniriho avuga ko imirimo yo kubaka Hotel y’abajyanama b’ubuzima yahagaze igeze kuri 60%, kandi bari biteze ko izakura mu bwigunge agace ka Butaro, na bo ikabateza imbere, kuko agace bateguye kuyubakamo kagendwa.
Yanahamije ko kuba inyubako batangiye itaratangira gukora byabateje igihombo kuko ayo bashoyemo atari kubabyarira inyungu.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline mu kiganiro na IGIHE yahamije ko na bo inzitizi abajyanama b’ubuzima bahuye nazo mu mushinga wo kubaka Hotel bazimenye kandi ko ziri gushakirwa ibisubizo.
Ati “Akarere kari kubahuza n’amabanki no kubafasha kuzuza ibisabwa na banki ngo bahabwe amafaranga abura kugira ngo barangize ibikorwa.”
Mukamana akomeza avuga ko iyi Hotel niyuzura izagira uruhare mu guhindura isura, ubukerarugendo n’iterambere by’Akarere ka Burera, kubera ko yubatswe ahitegeye ibikorwaremezo binini.
Abajyanama b'ubuzima b'i Burera bavuga ko bakeneye Miliyoni 200 Frw, kugira ngo igice cya mbere cy'umushinga wo kubaka Hotel kirangire.









Ibitekerezo 0