Ni imibare yatangajwe ku wa 29 Ukwakira 2025, ubwo hashimirwaga urubyiruko rwagize uruhare mu guhashya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge hisunze irondo rya ku manywa na nijoro. Uru rubyiruko rwahawe inka.

Ni nyuma y’umuganda udasanzwe wo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’Urubyiruko rw’abakorerabushake muri Polisi y’u Rwanda, CSP Jackline Urujeni, yashimye ibikorwa by’uru rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gacaca rwashyizeho irondo rikora ku manywa na ni mugoroba harebwa abacururizwa ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe.

CSP Urujeni ati “Turashima uburyo urubyiruko rw'abakorerabushake rukorana n'inzego zitandukanye harimo n’iz'umutekano, mu kubungabunga umutekano no kugaragaza icyawuhungabanya, mukomeze ibyo bikorwa byiza kubera ko nta mibereho myiza umuturage yagira adafite mutekano.”

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurce yashimiye uru rubyiruko ku bikorwa by'indashyikirwa bakora bihindura imibereho myiza by'abayituye.

Ati “Muri imbaraga z’Igihugu, kandi ni mwe cyizere cy’ejo hazaza. Ndabashimira uburyo mukomeje kwitanga mudasaba ishimwe, muharanira imibereho myiza n'iterambere ry’abaturage, ibikorwa mukora bigira uruhare runini mu kubaka u Rwanda twifuza."

Umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Ntara y'Amajyaruguru, Ndayisaba Peter yagaraje ko ibikorwa by'ubukorerabushake bakora babyigira ku mbaraga n'umutima wo gukunda igihugu waranze Ingabo zari iza RPA zafashe iya mbere ari abasore bato bakabohora igihugu.

Ati “Njye na bagenzi banjye ubwitange n'umurava twagaragaje muri uku ukwezi kurangiye tuzabikomeza, kuko tubikomora ku butwari bwaranze ingabo zaho iri iza RPA Inkotanyi zemeye gusiga byose zikabohora u Rwanda.”

Mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake mu Ntara y’Amajyaruguru hatewe ibiti bivangwa n’imyaka 8000, hubakirwa abatishoboye, ubwiherero n’uturima tw’igikoni.

Abayobozi batandukanye bo mu Nyara y'Amajyaruguru bitabiriye igikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n'imyaka
Abayobozi batandukanye bo mu Nyara y'Amajyaruguru bitabiriye igikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n'imyaka
Urubyiruko rukomeje gufasha mu guhangana n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge rwahawe inka
Urubyiruko rukomeje gufasha mu guhangana n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge rwahawe inka
Urubyiruko rw'abakorerabushake rukomeje kugira uruhare mu iterambere ry'Intara y'Amajyaruguru
Urubyiruko rw'abakorerabushake rukomeje kugira uruhare mu iterambere ry'Intara y'Amajyaruguru
Mu Ntara y'Amajyaruguru hatewe ibiti 8000
Mu Ntara y'Amajyaruguru hatewe ibiti 8000