Amakuru atangwa na PSF mu Ntara y’Iburengerazuba yemeza ko mu minsi isanzwe impuzandengo y’abitabira imurikagurisha ry’Intara ryabereye ku Karere ka Rubavu kuva tariki 13 Ukuboza kugeza 29 Ukuboza ari 3.000 ariko kuri Noheli bakiriye abagera ku 13.000.
IPerezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest, yabwiye IGIHE ko usanga umunsi wa Noheli buri wese yifuza gusohokana abo mu muryango we.
Ati “Impamvu kuri Noheli twakira abantu benshi, usanga baba bashaka kwishimira umunsi mukuru, bagasohokana n’imiryangoyabo, inshuti zabo n’bana bazanwa ahari ibikinisho, abandi basangira ibiribwa n’ibinyobwa ndetse bakagura ibyo bakeneye mu ngo zabo.”
Igiciro cyo kwinjira mu imurikagurisha ni amafaranga 500 Frw.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye IGIHE yatangaje ko imurikagurisha ry’Intara ribera muri aka Karere ari andi mahirwe bungutse.
Ati “Imurikagurisha riri kubera ku mazi n’andi mahirwe twungutse mu karere, kuko rizanira ibyishimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bagana Akarere, byatumye abantu benshi bava hanze ya Kigali bakaza kongera ishoramari, kuko abafite Hoteli babona ababagana, kandi n’abandi bacuruzi barakora, kuko baba babonye abakiriya.”
Meya Mulindwa yanaboneyeho guhamagarira abifuza gushora imari muri aka Karere bareba amahirwe mu mahoteli kugira ngo haboneke ibyumba byo kuryamamo bihagije n’ibyumba by’inama n’ibirori byo ku rwego mpuzamahanga.
Imibare itangwa na PSF y’Intara y’Iburengerazuba igaragaza ko Noheli ya 2024 na bwo imibare y’abitabiriye Expo yazamutse ikagera ku 10.271.









Ibitekerezo 0