Ibi byabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Bushaka, Umudugudu wa Rutagara, ahazwi nko ku kirwa cya Bugarura ari naho bari bacumbitse bose, ku mugoroba wo ku wa 27 Mata 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Muhizi Munyamahoro Patrick mu kiganiro na IGIHE yahamije aya makuru.

Ati “Bariya Basore babiri bahise bafatwa barafungwa, nyuma yo gushyamirana bagiye gutsura ubwato ngo bajye kuroba isambaza, bamukubise ingashyi ku kuboko agwa mu mazi y’Ikiyaga cya Kivu, hitabazwa Polisi ishami ryo mu mazi, yamukuyemo yamaze gupfa.”

Gitifu Muhizi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane agera aho abyara urupfu kuko abafitanye ibibazo bakwiriye kwegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.

Umurambo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Murunda, mu gihe iperereza rikomeje.