Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo mu Karere ka Rubavu hari hateguwe umuhango wo gushimira abahize abandi mu kwesa umuhigo wo kwiteganyiriza muri gahunda ya Ejo Heza.
Gahunda ya Ejo Heza yatangijwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 14 ukuboza 2018, mu gufasha buri Munyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda kwizigamira no guteganyiriza izabukuru, agasaza afata umushara w'ikiruhuko cy'izabukuru, biturutse ku misanzu yazigamye n’inyungu zayo.
Kayumba Bernard yavuze ko “Igihugu cyasanze ari gahunda izafasha abaturage gusaza neza ntawe babereye umuzigo, kandi iyi gahunda imaze gutera intambwe ikomeye, mu myaka iri imbere tuzakomeza kwihuta, dore ko uyu munsi tumaze kugira abanyamuryango biyandikishije muri iyi gahunda basaga miliyoni 4,7 ni mu gihe abizigamira basaga miliyoni 4,1 mu gihe imisanzu n'inyungu zayo amaze kugera kuri miliyari 90 Frw."
"Ugeze ku myaka 55 aba yemerewe kubona ibyo yazigamye, imisanzu, n'inyungu zayo, bimusazishe neza, adasabiriza, ntawe abereye umuzigo yaba ku be cyangwa ku gihugu, urugendo ruracyari rurerure, kugira ngo amafaranga bazigama azabashe kubasazisha neza, kandi n'abanyamuryango bakeneye kwiyongera, kuko ntawe twifuza ko asigara inyuma."
Uwamahoro Nadia, ukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Koperative COMINYABU, yavuze ko aterwa ishema no kuba yizigamira 5000 Frw muri Ejo Heza, kandi kubera icyo ayitezemo mu minsi y’ugusaza kwe yiteguye kuyazamura akagera ku bihumbi 10 Frw.
Mugenzi we, Byukusenge Thaddée mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Amafaranga nizigamira nzi neza ko azantunga ngeze mu zabukuru, kwizigamira n’inyungu yanjye kuko mu gihe nzaba nta gifite imbaraga nzagobokwe n’ayo nizigamye kandi mpabwe n’inyungu zayo.”
Umuyobozi wa Koperative COMINYABU, ari nayo yegukanye ishimwe rya Koperative yahize izindi mu kwizigamira muri Ejo Heza muri Rubavu, Karasira Sei yabwiye IGIHE ko batari kubigeraho iyo abakozi batabyumva.
Ati “Guhiga abandi twabifashijwemo n’abakozi dukoresha kuba barumvishe neza gahunda za Leta, kandi inyungu z’iyi gahunda zizagarukira aba bakozi kuko abakozi bose bizigamira hagati ya miliyoni 1,5 Frw – na miliyoni 1,7 Frw kandi bose babigize ibyabo.”
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nzabonimpa Deogratias yagaragaje ko urugendo rugikomeje rwo kuzamura umubare w’abizigamira muri gahunda ya Ejo Heza.
Ati "Gahunda ya Ejo Heza ifitiye agaciro abaturage, iyo ushoye imari irunguka, ikazakurinda gusabiriza ugeze mu zabukuru, n’urukingo ruzaturinda kwicara ku muhanda dusaba, cyangwa dusaba abo twimye, kuko izabukuru ko zijyana no kurwaragurika.”
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2025/26, Akarere ka Rubavu kahize kuzagera ku bwiteganyirize bwa miliyoni 650 Frw muri gahunda ya Ejo Heza, ndetse kugeza uyu munsi bamaze kugera hejuru ya 77%, kuko arenga miliyoni 505 Frw amaze kwishyurwa.
Kuva gahunda ya Ejo Heza yatangira mu 2018, imibare igaragaza ko abaturage bo mu Karere ka Rubavu bamaze kwizigamira 3.035.018.727 Frw, ni mu gihe abizigamira bose bakiri hasi kuko bari ku kugero cya 39% cy'abaturage bose muri rusange.






Ibitekerezo 0