Umuhango wo guha abo bapilote impamyabushobozi wabereye i Kigali ku wa 18 Ukuboza 2025, witabirwa n’ubuyobozi bw’iryo shuri, ababyeyi babo ndetse n’abandi.
Abahawe impamyabushobozi bashobora gutwara indege za kajugujugu ndetse n’izindi nini zitwara abagenzi.
Biganjemo abize kuri buruse ya Leta itangwa binyuze muri Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir ariko harimo n’abiyishyuriye.
Abasoje amasomo babashije kwitabira uwo muhango ni 14 kuko abandi bane bari hanze y'Igihugu.
Amasomo bize atangirwa i Kanombe ku kibuga cy’indege ahakorera iryo shuri ariko hari amasomo ngiro bajya kwihugura mu mahanga.
Umuyobozi w’agateganyo wa Akagera Aviation School, Ndayishimiye Joseph, yavuze ko abo iryo shuri rishyira ku isoko ry’umurimo bahita bajya mu kazi bagakora.
Ati “Aba bose uko barangije kwiga isoko ry’umurimo rirababakeneye ndetse RwandAir yiteguye kubafata bose ikabaha akazi.”
Yavuze ko ibyo bigaragaza ko abatwara indege bakenewe cyane kuko ubu iryo shuri rishyira hanze abatarenze 20 ku mwaka ariko ko hari gahunda yo kuryagura rikaba icyitegererezo mu myaka itatu iri imbere kugira ngo babashe guhaza isoko ry’imbere mu gihugu.
Muhorakeye Alice wavuze mu izina ry’abandi banyeshuri ndetse akaba umwe mu bakobwa babiri basoje amasomo uyu mwaka, yavuze ko kuba umupilote ari umwuga urenze kumenya gusa gutwara indege ariko kandi ko biteguye kuwukora neza.
Ati “Hari amasomo twize, imyitwarire twatojwe, ishyaka twifitemo n’umuhate. Ibyo ni byo njye na bagenzi banjye tugiye kwinjira mu kazi no mu buzima busanzwe dushyize imbere, kuko ubu ni bwo dutangiye urugendo.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye Jean de Die, yavuze ko ari intambwe ikomeye kuba abana b’Abanyarwanda babasha kwigira gutwara indege mu Rwanda kandi ko bizakomeza gushyirwamo ingufu.
Ati “Hari igihe cyashize Umunyarwanda ushaka kuba umupilote atabasha kubona aho abyiga hafi. Ni ikintu gikomeye cyane mu gihugu cyacu kuba abana b’Abanyarwanda bakwigira hano gutwara indege. Ubu dukeneye abapilote benshi bakorera RwandAir n’izindi sosiyete ziziyongera ku zikorera hano kuko u Rwanda rufite gahunda yo kuba igicumbi mu by’ingendo zo mu kirere.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RwandAir, Mushi Ernest, yashimye ubufatanye bw’iyi sosiyete na Akagera Aviation mu kubaka ubumenyi mu byo gutwara indege, ndetse aha ikaze abo bapilote abashya mu kazi abasaba kuzatwara isura y’u Rwanda neza mu kazi bagiyemo.
Akagera Aviation yatangiye gukora mu 2004 ikora gusa ibyo gutwara ba mukerarugendo ariko mu 2013 iza gufungura ishuri rya Akagera Aviation School ryigisha ibyo gutwara indege harimo kajugujugu, indege nini nyuma hiyongeramo no gutwara ‘drones’.
Kugeza ubu iryo shuri rimaze gushyira hanze abapilote 106 n’abazi gutwara drones barenga 200. Barimo aba kajugujugu 59 n’abatwara indege nini 47.















Ibitekerezo 0