Byagarutsweho ku wa 16 Ukuboza 2025, ubwo abanyeshuri n’abakozi ba ILPD bahabwaga ikiganiro kijyanye n’uruhare abanyamategeko bakwiye kugira mu kubungabunga ikirere (Climate Justice), basobanurirwa aho ibyuho biri, n’ahakwiye umwotso.
Ni ikiganiro bahawe na Michael D. Wilson, wahoze ari umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga rwa Leta ya Hawaii muri Amerika, wavuze ko umubare w’imanza zirebana n’imihindagurikire y’ikirere wiyongereye cyane, aho mu mpera za 2022, ibihugu 65 byakiriye imanza 2.180 zirebana n’imihindagurikire y’ikirere, kandi izi manza ziyongereye ku gipimo cya 50% mu myaka itanu ishize.
Uyu mucamanza yavuze ko hakenewe ubushake bwa politiki ndetse n’amategeko ahamye kugira ngo bigerweho, abibutsa ko nabo bakwiye kubigiramo uruhare rutaziguye.
Ati “Nk’abanyamategeko mugomba kumva ko kurengera ikirere nabyo biri mu nshingano zanyu, kuko uruhare rwanyu rurakenewe mu kubungabunga ahazaza h’abana bacu n’abazadukomokaho.”
Wilson yagarutse ku mbogamizi, bamwe mu banyamategeko bahura nazo zirimo gufata imyanzuro ishobora kubirukanisha mu kazi, avuga ko umucamanza nyawe akurikiza icyo itegeko rivuga atitaye ku ngaruka bizamugiraho.
Ati "Niba wowe nk'umucamanza ufashe icyemezo ko abaturage bawe bafite uburenganzira bwo kuba mu kirere kibungabunga ubuzima bwabo, mu gihe leta cyangwa ubucuruzi runaka mutabyemeranya, birashoboka ko uzatakaza akazi. Bityo rero igihe cyose uzaba umucamanza, ugomba kwitegura gutakaza akazi, kuko ufite inshingano zo gushyira mu bikorwa icyo itegeko rivuga.”
Muhozi Eric, wiga muri iri shuri yavuze ko yigiyemo byinshi bijyanye n’uburyo abanyamategeko bakwiye kugira uruhare mu kubungabunga ikirere bifashishije gahunda zashyizweho na leta.
Yagize ati “Twize byinshi bijyanye n’uburyo abanyamategeko twagira uruhare mu kubungabunga ikirere ndetse n’uburyo dukwiye gukorana n’ubuyobozi hagashyirwaho amategeko yunganira ahari mu kubishyira mu ngiro kuko iyo ikirere cyangiritse n’ubuzima bw’abantu burangirika.”
Mugenzi we, Ndayiringiye Ferdinand, yavuze ko muri iki kiganiro yasobanukiwe ko mu gihe abaturage basobanukiwe icyo itegeko rivuga, byoroshya no kurishyira mu bikorwa.
Ati “Icyo nasobanukiwe ahanini n’ikijyanye n’itegeko, itegeko rishyirwaho kugira ngo rikemure ibibazo biri muri sosiyete, ariko ribigeraho igihe abaturage basobanukiwe akamaro karyo.”
Mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA), cyatangaje ko hagiye gushyirwa imbaraga mu nkingi umunani zirimo amazi, isuku n’isukura, ubuhinzi, ubwikorezi, ubutaka n’amashyamba, imitunganyirize y’imijyi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima n’ibindi.
Kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe ingengo y’imari ya miliyari 12$ zirimo miliyari 7$ akenewe guhera mu 2025-2030 mu gihe izindi miliyari 5$ byitezwe ko zizakusanywa hagati ya 2030-2035.











Ibitekerezo 0