Ni mu birori byabahuje n’abakunzi babo ku mugoroba wa tariki 4 Ugushyingo 2023 kuri Institut Français mu Mujyi wa Kigali.

Iyi EP igizwe n’indirimbo esheshatu zatunganyijwe n’aba-producer batandukanye barimo The Major , Kenny Vibz na Bulamu Vybz.

Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar Solo uzwi nka The Major akaba n’umwe batunganyije izi ndirimbo yatangarije IGIHE ko iyi EP igizwe n’indirimbo zigaruka ku rukundo gusa.

Ati “Turashaka kubaha indirimbo z’urukundo ni rwo dushaka gutanga, ibi bitandukanye no gukora zimwe zituma wamamara cyangwa gukundwa ni urukundo gusa, urabizi ruruta byose, si bimwe by’umuziki wa Pop, reka tubanze tubahe urukundo.”

Iyi EP y'indirimbo esheshatu bacurangiye abakunzi babo mu buryo bwa live igizwe n’indirimbo zirimo, “Sawa (Amamara)” , “Ntutahe” bakoranye na Social Mulla, “Fine”, “Dey For Love”, “So bad” bakoranye na Linda Montez, na “Super Star”.

Iyi EP iherekejwe n’indirimbo bise “Long Night” batanze nk’inyongezo ku bakunzi b’iri tsinda rimaze imyaka umunani ritangiye gucuranga mu bitaramo bitandukanye bibera mu Rwanda.

Umwe mu bitabiriye ibi birori Ngabonziza Eric yadutangarije ko yari afite amatsiko yo kumva ibiri mu gaseke yeteguriwe na Symphony Band.

Ati “Mu byukuri numvaga mfite amatsiko yo kumva uko imeze, narinzi ko ari indirimbo nk’eshatu gusa ariko baduhaye esheshatu byari byiza cyane.”

“Ntakubeshye nakunze iriya ndirimbo bakoranye na Linda Montez na Super Star gusa hari n’indi numvaga bavuga ngo amamara nayo numvise irimo icyanga izindi zo biransaba kongera kuzumva indi nshuro sinibuka amazina yazo.”

Symphony Band igizwe n’abasore bane bize umuziki ku Ishuri ry’u Rwanda rya Muzika barimo Irakora Fabrice uvuza ingoma, Stev Touch (Niyontezeho Etienne) ucuranga Piano, Double Bass (Mugisha Frank) ucuranga Guitar Bass na The Major (Mugengakamere Joachim) ucuranga Guitar Solo.

Aba basore bahujwe na Kamayirese Erasme usigaye ari umwarimu mu ishuri bizemo umuziki ndetse ni ni nawe wabise iri zina rya “Symphony”.

Iyi EP ya Symphony Band izajya hanze mu minsi iri imbere
Iyi EP ya Symphony Band izajya hanze mu minsi iri imbere
Symphony Band  yabanje gusangiza abakunzi bayo EP bise 'Love Over Pop' mbere y'uko ijya hanze
Symphony Band yabanje gusangiza abakunzi bayo EP bise 'Love Over Pop' mbere y'uko ijya hanze