Iyi ndirimbo yitwa ‘Gikoba’ yatunganyijwe na Trackslayer. Senderi yayikoze agendeye ku mateka y’ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu u Rwanda rukaba rugendwa ijoro n’amanywa.

Gikoba, izina yitiriye iyi ndirimbo ni iry'agace ko mu Karere ka Nyagatare Murenge wa Tabagwe hari indake yahoze ari iya Maj General Paul Kagame wari uyoboye urugamba rwo kubohora igihugu.

Ku ruhande rw'iyi ndake hari intebe ye yicaragaho n'ahandi hicarwagaho n'abari abayobozi bakuru b'Ingabo za RPA icyo gihe ubwo babaga bari mu nama igamije gutegura urugamba rwo kubohora igihugu.

Mu rwego rwo gusigasira ayo mateka, ni cyo cyatumye uyu muhanzi ahanga iyi indirimbo mu kurushaho kuyamenyekanisha no gusigasira ibyagezweho.

Senderi mu gihangano cye gishya avugamo uduce dutandukanye Inkotanyi zanyuzemo muri uru rugamba zarwanye zigaserukana ishema.

Avugamo uburyo Inkotanyi zabohoye Umujyi wa Kigali zihereye CND [Ahari Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura] ndetse izindi zigaca i Burasirazuba, Miyove na Mugambazi zisanganira iziri i Kigali, Rebero, Mount Kigali, Jali na Kanombe.

Uyu muhanzi kandi anakomoza ku nzira izi ngabo zanyuzemo mu Majyepfo, Amajyaruguru n’Uburengerazuba zibohora igihugu mu rugamba zatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990 zihereye ku Mupaka wa Kagitumba.

Mu gitero cya nyuma, Senderi avuga uburyo FPR yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, impunzi zigatahuka zifatanya n’abari imbere mu gihugu kubaka u Rwanda ndetse ubu ubumwe bw’Abanyarwanda buraganje aho buri wese yishimira ibyagezweho kandi agakora ibishoboka byose aharanira kubirinda no kubyongera.

Buri mwaka tariki ya 4 Nyakanga, Abanyarwanda bizihiza isabukuru yo kwibohora bazirikana ubutwari bw’Ingabo za RPA zari iza FPR Inkotanyi, ziyemeje gufata intwaro zikarwanya Leta yakoraga Jenoside zikayihagarika mu 1994, ari nabwo zashyizeho Guverinoma y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Umva indirimbo “Gikoba” ya Senderi Hit

Senderi yahanze indirimbo yise 'Gikoba' mu kurushaho kumenyekanisha amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no gusigasira ibyagezweho
Senderi yahanze indirimbo yise 'Gikoba' mu kurushaho kumenyekanisha amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no gusigasira ibyagezweho