{Muyango Jean Marie umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu kumenyekanisha indirimbo zo hambere aho twavuga nk’indirimbo yise “Sabizeze”, kuri ubu aremeza ko aho wajya hose uvuye mu gihugu cyawe bitakubuza ku kitirirwa.}
Mu kiganiro na IGIHE, Muyango yagize ati: “Nibyiza ko umuntu yemera uko ari, ndetse akanemera amateka y’igihugu cye, kuko kuba ndi mu Bubiligi ntibikuyeho ko ndi umunyarwanda, kuko nibyiza ko turinda umuco wacu kuruta gusakaza uw’amahanga”.
Muyango yavukiye i Burundi, yaje mu Rwanda mu 1986 aje gufasha itorero ryitwaga “Imitari”, iryo torero ryashinzwe mu 1979. Ntiyaje gukomezanya naryo rero dore ko yaje kwerekeza mu itorero ryitwaga “Indashyikirwa” ryari riyobowe na Mzee Sentore Athanase uheruka gutabaruka, akaba ari nawe ubyara Massamba Intore, guca muri ayo matorero yose byaje kumwereka inzira y’uko yashinga itorero rye, yaje gushing itorero yise “Imanzi”, impano yo kuririmba rero ayikesha sekuru witwaga Butera.
Kurikirana bimwe Muyango atangaza.

Ibitekerezo 0