Iyi album igizwe n' indirimbo 10 ikubiyeho ingorane z’ubuzima uyu muraperi yanyuzemo agitangira umuziki kugeza n’uyu munsi, izajya ahagaragara ku wa 21 Nzeri 2023.
Izi ndirimbo zirimo , "Get Paid", "Addictions", "Gutsinda" , "Bad Boy" yakoranye na AV, "Kill’em wit it "yakoranye na Singah, "Big Shaq" yakoranye na Shemi, "B.S.T" yakoranye na Young Lunya, "Amur" yakoranye na Igor Mabano, "Trust Is Gone" yakoranye na Bobby Bangs na "Uwanjye" yakoranye na Kagurano Rwimo.
Izi ndirimbo zatunganyijwe n'aba Producer 12 barimo Abraw, Kinabeat, Pro Zed, Juni Quickly , Black Culture, Logic Hit It, Bailey Pro, Jokash , Larry, Shizzo, Romeo, Pastor P na Alexander Wright wanonosoye amajwi yazo.
Ish Kevin avuga ko iyi album isobanuye byinshi kuri we dore ko zimwe mu ndirimbo ziyigize ziganjemo izigaruka ku byo yanyuzemo byamuhaye amasomo yatumye aba uwo ariwe uyu munsi.
Zimwe mu ndirimbo zigize iyi album zatunganyirijwe muri Trappish Records, studio nshya uyu muraperi yujuje, nyuma yo kubona uburyo yahendwaga no kubona aho yakorera indirimbo.
Ish Kevin avuga ko yinjira mu muziki yasanze hagezweho injyana ya Trap gusa ashaka icyatuma akora ibitandukanye n’ibyo abandi yari asanze mu muziki kugira ngo hatagira abamugereranya n’abandi.
Nibwo yigiriye inama yo guhanga icyo yise Trappish ndetse ubu akaba amaze gukora ibitaramo biyamamaza yise Trappish Concert yakoreye mu Rwanda n’i Burundi.










Ibitekerezo 0