Iri torero rigizwe n’ibyiciro bine birimo Abakuru, Ibirezi, Amasonga n’Uruyange (Abana bato) ritegerejwe muri iki gitaramo kizaba ku wa 8 Werurwe 2023.

Iki gitaramo kizebera i Gikondo ahasanzwe habera Expo (Expo Ground) itorero ‘Intayoberana’ rizagihuriramo n’abarimo Mariya Yohani, Nyiranyamibwa Suzana, Sofia Nzayisenga, Cyusa Ibrahim, Indashyikirwa (Gakondo Iganze) n’abandi.

Itorero Intayoberana ritozwa n'umuhanzikazi Kayigemera Sangwa Aline, rigizwe n‘Uruyange’ rurimo abana 50 gusa 30 nibo babasha kujya ku rubyiniro.

Hari kandi ‘Ibirezi’ icyiciro kigizwe n’abakobwa 20, Amasonga ni abasore 25 mu gihe abakuru bagera kuri 15.

Abakurikira imyidagaduro mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba ntibazibagirwa umucyo aba bana b’itorero Intayoberana bacanye mu irushanwa ry’abanyempano ‘East Africa’s Got Talent’ ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere mu 2019.

Kwinjira muri iki gitaramo kimurika album ya Audia Intore, mu myanya isanzwe ni 5000 Frw, 10.000 Frw na 25.000 Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse na 150.000 Frw ku meza y’abantu batandatu.

Abana bato bagize itorero Intayoberana aho bataramiye banyura benshi
Abana bato bagize itorero Intayoberana aho bataramiye banyura benshi
Audia Intore  agiye kumurika album ya mbere yise 'Uri Mwiza Mama'
Audia Intore agiye kumurika album ya mbere yise 'Uri Mwiza Mama'
Kayigemera Sangwa Aline,umutoza w'Intayoberana
Kayigemera Sangwa Aline,umutoza w'Intayoberana