Mu bakoze mu nganzo bakamurika ibihangano bishya harimo Yago, Jowest, Ambassadors of Christ Choir, Nessa, Itorero ry’inkindi n’Amariza, Daymaker n’abandi.
‘Mbese Yesu Anyitaho?’ – Ambassadors of Christ Choir
Nyuma y’iminsi icyenda korali ya Ambassadors of Christ imurikiye abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, indirimbo bise Baho, yagarukanye indirimbo nshya yise Mbese Yesu anyitaho?
Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na James afatanyije n’abarimo Wilson, Elyse Mpano na Exode, amashusho yayo yatunganyijwe na Doux.
‘Seka Rwanda’ – Yago
Iyi ni indirimbo Nyarwaya Innocent [Yago] yakoze mu rwego rwo gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kwibutsa urubyiruko ko aribo mbaraga z'igihugu.
Mu kunoza inyandiko y’iyi ndirimbo Yago yifashishije Junior Rumaga. Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Prince Kiiz ukorera muri Country Records amashusho yayo akorwa na Gad.
Abandi bantu bagize uruhare kuri iyi ndirimbo barimo Denys, Peace Hoziana, Big Rachel, Lydia Gasasira na Zoe Trap.
‘Bana b'u Rwanda’ – Inkindi n'Amariza
Itorero Inkindi n’Amariza muri iki cyumweru ryamurikiye abanyarwanda indirimbo ebyiri zijyanye n’ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Indirimbo ‘Bana b’u Rwanda’ iri torero ryayigeneye abakiri bato, bibutswa ko ari bo mbaraga z’igihugu, bakwiriye kwigira ku mateka bakubaka ejo hazaza heza.
‘Ejo Heza’ ni indirimbo iri torero ryageneye abakorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahumurizwa ko batari bonyine, badakwiriye guheranwa n’agahinda, ahubwo bagomba kubaka ejo hazaza.
Izi ndirimbo zombi zatunganyijwe na Meira Pro ukorera muri studio ya Umushanana Records, amashusho yayo yatunganyijwe na Otto Shamamba, Umusizi Tuyisenge ndetse na Ibra.
‘Wazukiye muri njye’ – Jamy
Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Jamy yamurikiye abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, indirimbo yise ‘Wazukiye muri njye’.
Iyi ndirimbo yasohotse ku munsi abakristu bizihiza Pasika, amajwi yayo yatunganyijwe na Malauz Classic, amashusho yayo akorwa Abouba Mzazi.
"Humura" ya Messengers Singers
Messengers Singers yashyize hanze indirimbo "Humura". Yubakiye ku nkuru mpamo y'umubyeyi w'umuririmbyi wayo. Igaruka ku nzira y'umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ubu we n'umuhungu we yari atwite bariho barashima Imana.
Muri iyi ndirimbo, abagize Messengers Singers baba bahumuriza ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Messengers Singers yashinzwe ku wa 30 Kamena 2009; yatangiriye ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri College Adventiste de Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y'u Rwanda. Kugeza ubu ifite album ebyiri z'amajwi n'imwe y'amashusho.
‘Don't Cry Rwanda’ – Hirwa, Lilian Kabaganza, Safi Mugisha na Alliance
Umuhanzikazi Lilian Kabaganza yongeye kumvikana mu ndirimbo nshya nyuma yo gukora n’abahanzi batandukanye barimo Hirwa, Safi Mugisha n’abandi, bahurira mu ndirimbo bise ‘Don’t Cry Rwanda’ yatunganyijwe na TouchMan.
‘Witinya’- Jowest ft All Stars
Umuhanzi Jowest uri mu myiteguro yo kumurika EP yise ‘Uzanyibuke’, yahurije hamwe abahanzi batandukanye barimo Afrique, Fifi Raya, Manick Yani, Fela Music, The Nature n’abandi mu ndirimbo ihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na The Winner mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo yakozwe na Didi Ced.
‘Ubumwe’ – Day Maker, Confiance, Darlene
Umuraperi Day Maker yahuje imbaraga n’abaririmbyi barimo Confiance na Darlene bakora indirimbo isaba urubyiruko kunga ubumwe bakaba urumuri rw’icyiza nyuma yo kubona amahano yakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Opah afatanyije na DM (Day Maker) amashusho yayo afatwa na Mk Visual afatanyije na Fisi.
‘Thank You’ – Lamton
Umuhanzi Lamton yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo ikubiyemo ishimwe afite ku Mana yise ‘Thank You’. Iyi ndirimbo yatunganyijwe na KushBeatz amashusho yayo akorwa na Ikenkee.
“Watahaga hehe?” – Bolingo Paccy na Carine Poet
Umuhanzi Bolingo Paccy abinyujije mu ndirimbo yasabye urubyiruko kuba urumuri rw’icyiza ndetse no gusigasira indangagaciro ya ‘Ndi Umunyarwanda’.
Iyi ndirimbo yakorewe muri studio yitwa Umuriri Band, yatunganyijwe na Jules, amashusho akorwa na Patrick Creator.
CD – Nessa
Umuraperikazi Nessa yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise CD, yatunganyijwe na Beat Killer mu buryo bw’amajwi, amashusho yayo akorwa na Xo Ye.


Ibitekerezo 0