{Nyuma yo gushyira indirimbo “Iyaminiye” ya K8 Kavuyo na Meddy yakoze mu buryo bw’amajwi Piano ukorera muri Super Level avuga ko kwagurira imikorere mu bahanzi bari hanze y’u Rwanda bimuha icyizere kandi bimwereka ko hari intambwe agenda atera.}
Aganira na IGIHE Piano yagize ati “Gukoranana Press One kimwe n’abandi bahanzi baba hanze y’u Rwanda binyereka ko hari aho ngeze, kandi nta kindi mbikesha uretse kugira gahunda mu byo nkora kandi nkabikora neza kuko ari nabyo bashingiyeho bifuza ko arijye twakorana mu Rwanda”.
“barampamagaye bambwira ko kubona umuntu ukora umuziki bakorana muri Amerika bitoroshye bifuza ko mu Rwanda ari njye twakorana, nyuma yogutega amatwi ibihangano byanjye nagiye ntunganya”.

Uretse kuba akorana na Press One irimo abahanzi nka K8 Kavuyo, Meddy, The Ben na MYP winjiyemo vuba, Piano avuga ko badakorana mu buryo bw’amasezerano y’igihe kirekire, ahubwo ko ari ugukorana bisanzwe bitababuza no gukorana n’abandi bifuza.
Piano avuga ko ubu yatangiye gukorana n’abahanzi nka Ben Kayiranga uba mu Bufaransa, bamaze gukorana indirimbo “Kera si Kera”.

Ibitekerezo 0