{Umuraperi w’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Gaël Faye aragera mu Rwanda kuwa Gatandatu aje kwifatanya n’abahanzi b’Abanyarwanda mu ndirimbo nshya yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20.}

Iyi ndirimbo yiswe {Duhagaze Twemye} izashyirwa ahagaragara tariki 7 Mata ku munsi wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Izaba ifite ubutumwa bw’ubumwe ndetse ihamagarira Abanyarwanda gushyigikirana cyane cyane mu gihe cy’icyunamo.

Gaël Faye nawe azifatanya n'Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Gaël Faye nawe azifatanya n'Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Abahanzi bazifatanya na Gaël Faye muri iyi ndirimbo barimo Liza Kamikazi, Mani Martin, Maria Yohana Mukankuranga, Jay Polly, Patrick Nyamitari na Diana Teta.

Mani Martin yabwiye The New Times ati “Biteganyijwe ko Gaël Faye azagera mu gihugu kuwa Gatandatu nyuma duhite dutangira gukora iyo ndirimbo.”

Gaël Faye yavukiye anarererwa i Bujumbura mu Burundi nyuma yerekeza i Paris afite imyaka 13. Akunze kuvuga uruhurirane rw’imico kuri we ndetse n’ingorane kuri album ye yise “Pili pili sur un croissant au beurre”.

Iyi album yayikoreye i Paris n’i Bujumbura ikaba ishushanya imyaka ya mbere ya Faye ubwo yageragezaga kwimenyereza ubuzima bw’i Paris. Kuri iyi album kandi hari abandi bahanzi yakoranye nabo nka Tumi Molekane wo muri Afurika y’Epfo mu itsinda rizwi nka Tumi n’umunya-Angola, Bonga n’abandi.

Faye yamaze imyaka ibiri mu kazi i Londres ariko aza gusanga kwambara ikoti na karavate akicara imbere ya mudasobwa atari byo bimubereye.

Kubera kwiyemeza gusangiza abantu ku byo yagezeho ndetse na Afurika avukamo, Faye yagarutse i Kigali n’i Bujumbura muri Kamena umwaka ushize aho yagaragaye mu bitaramo bitandukanye ndetse agategura ibiganiro na bamwe mu rubyiruko.