Nubwo bivugwa gutyo, uyu muhanzi we siko abibona kuko hari byinshi yungutse, uretse ko gusubira inyuma bitari kubura nk’umuhanzi wari utangiye kwimenyera byose.

Papa Cyangwe avuga ko kuva yatandukana na Rocky Entertainment imitekerereze ye yakuze cyane, akarushaho kumenya uko yitwara ku bantu n’uko atwara ibikorwa bye bya muzika.

Ati "Ubu nsigaye njya kuvuga nkatekereza kabiri, nkavuga nti wasanga nisibiye n’amayira nari nsigaranye, byatumye ntekereza cyane kuko ngomba kwiyushyurira ibintu byose."

"Kiriya gihe nakoraga ibyo nishakiye nkavuga nti Rocky Kimomo azajya kubikemura, niyo mpamvu mutakimbona mu biganiro byinshi cyane byo kuri za YouTube, ni uko hari umurongo nihaye."

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, uyu muhanzi yavuze ko ibihangano bye bitari kubura gusubira inyuma kuko yari asigaye wenyine, kandi mbere yari afite ikipe ngari imufasha kubimenyekanisha.

Ati "Hari abavuga ngo narakonje, ntakonja se! Umuntu uba iwabo ku babyeyi, iyo agiye kwibana, ubwo buzima buba butandukanye cyane. Hariya hari nko mu muryango, nari meze nk'uhagarariwe n’ingwe, nakoraga ibyo nshaka kuko nabaga nziko hari uri buze kubikemura, agakosora amakosa naba nakoze."

"Indirimbo zarakundwaga cyane kuko nyine nari kumwe n’ikipe ngari imfasha ibyo byose birumvikana, nyuma yaho hajemo icyo cyuho ariko ubu biri kugenda bikemuka."

Ku bijyanye n’abamufasha gushora imari muri muzika, uyu muhanzi avuga ko ntabo afite kugeza ubu, gusa hari abakunda ibihangano bye bemera kumuba hafi umunsi ku munsi.

Ati "Ubu ntabwo navuga ko mfite umuntu runaka uri kumfasha mu bikorwa byanjye, ni abantu bankunda banshyigikira barimo Ndahiro Valens Papy n’abandi mbwira nti ngiye gukora amashusho y’indirimbo bakagira uko babigenza bakamfasha."

Uyu muhanzi nubwo yatandukanye n’ ikipe ngari yamufashaga mu bikorwa bya buri munsi, avuga ko byatumye aniga kumenya uko akoresha umutungo yinjije.

Papa Cyangwe yatandukanye na Rocky Entertainment, sosiyete ya Uwizeye Marc uzwi nka Rocky Kimomo mu mpera ya 2021, atangira urugendo rwo kwimenyera buri kimwe muri muzika ye.

‘We Sha’ imwe mu ndirimbo nshya za Papa Cyangwe

Abijuru King Lewis uzwi nka Papa Cyangwe avuga ko yakuze mu mitekerereze nyuma yo gutandukana na Rocky Entertainment
Abijuru King Lewis uzwi nka Papa Cyangwe avuga ko yakuze mu mitekerereze nyuma yo gutandukana na Rocky Entertainment
Papa Cyangwe yatandukanye na Rocky Entertainment sosiyete ya Uwizeye Marc uzwi nka Rocky Kimomo mu mpera ya 2021
Papa Cyangwe yatandukanye na Rocky Entertainment sosiyete ya Uwizeye Marc uzwi nka Rocky Kimomo mu mpera ya 2021 – x
Papa Cyangwe avuga ko agikorana na Rocky Entertainment hari amakosa menshi yakoraga agakosorwa na Rocky Kimomo, ariko ubu asigaye yimenya
Papa Cyangwe avuga ko agikorana na Rocky Entertainment hari amakosa menshi yakoraga agakosorwa na Rocky Kimomo, ariko ubu asigaye yimenya