Kugeza ubu abahanzi bamwe batangiranye ingamba nshya 2026, nyuma yo gushyira hanze album, ndetse hari abateguye ibitaramo cyo kuzimenyekanisha ahantu hatandukanye.

IGIHE yakusanyije album zagiye hanze mu 2025, z’abahanzi batandukanye bamaze kubaka izina mu Rwanda n’abandi bakizamuka. Nawe waza kujya ahatangirwa ibitekerezo ukatubwira uko buri yose muri izi twavuze wayakiriye?

Colorful generation

Ni album ya Bruce Melodie iri mu zatangiranye n’umwaka wa 2025. Iriho indirimbo nyinshi zakunzwe nka Sinya, Ndi Umusinzi, Rosa, Beauty on Fire n’izindi.

Kugeza muri album zose zagiye hanze mu 2025, niyo yagiye igira imibare yaba mu kurebwa muri rusange ndetse n’indirimbo hafi ya zose ziriho ntihagire n’imwe ipfa kugwa mu mazi.

Vibranium

Nel Ngabo na Platini bahuriye kuri album bise “Vibranium”. Iriho indirimbo 10.

Nel Ngabo yabwiye IGIHE ko iyi album bagize igitekerezo cyo kuyikoraho kuko bari basanzwe bakorana bya hafi, bakaba baranakoranye indirimbo zitandukanye.

Ati “Twashakaga gushyira ubufatanye bwacu ku rundi rwego tugakora umushinga mugari. Ndi kwiga byinshi kuri Platini, kandi biri kumfasha kugira ubunararibonye bwisumbuye. Ku bijyanye no guhuza imikorere yacu, ni ikintu cyoroshye kuko dusanzwe dukorana kenshi.”

Iyi album aba bahanzi bayisogongeje abakunzi babo muri Kanama 2025.

The Delivery

Iyi ni album ya mbere y’umuhanzi Angell Mutoni. Uyu mukobwa yayumvishije abakunzi be muri Gicurasi 2025. Igizwe n’indirimbo 14 zirimo ‘Ousaah’, ‘Try Me’, ‘ Higher’ yahuriyemo na Boukuru, ‘Kanguruke’ yakoranye na Bushali, ‘Breath’, ‘Flow’, ‘I Like That’, ‘ Healing’, ‘10 over 10’ yakoranye na Kenny K-Shot, ‘Time’ ye na Icenova, ‘Done Did It’, ‘Kare’ na ‘Bounce’ yahuriyemo na Kivumbi.

Yavuze ko impamvu yise album ye ‘Delivery’ ari uko mu myaka amaze mu ruganda rwa muzika, yumvaga kuri iyi nshuro ari bwo agiye gutanga ikintu kizima kandi gishyitse.

In2Stay

Kayigire Josue umaze kumenyekana nka Afrique mu muziki, na we yashyize hanze album ye ya mbere yise “In2Stay”.

Impamvu iyi album yayise “In2Stay” ni uko agitangira kumenyakana hari abamuteze iminsi bavuga ko atazamara kabiri. Aheruka kubwira IGIHE ati “Nabitekereje ngendeye ku banteze iminsi, ko ntazatinda mu muziki ubu nkaba nkirimo kandi ntaho nzajya.”

Iyi album nshya ya Afrique igizwe n’indirimbo 12.

Here to Stay

Ariel Wayz yashyize hanze album ye ya mbere igizwe n’indirimbo 12, tariki 8 Werurwe 2025. Iriho indirimbo zigaragaza ubuzima bwe busanzwe urukundo ndetse n’ibizazane yagiye anyuramo. Kuri iyi album hariho indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye mu Rwanda.

Muri izi harimo ‘3 in the morning’ yakoranye n’uwitwa Kent Larkin, ‘Urihe’ yakoranye na Kivumbi King na ‘Feel it’ yakoranye na Angell Mutoni. Hariho kandi indirimbo yise ‘Ariel &Wayz’ aho avuga ko muri iyi ndirimbo Ariel aba ari kuganira na Wayz.

Plenty Love

Ni album ya The Ben yashyize hanze ku wa 1 Mutarama 2025. Ni album yagiye hanze hashize iminsi The Ben ashyize hanze indirimbo yayitiriwe. Icyari cyitezwe kuri iyi album ni uko yari gutitiza uruganda rw’imyidagaduro, ariko siko byagenze.

Uretse Plenty Love, My Name yakoranye na Kivumbi King, ndetse na Baby yakoranye na Marioo nta zindi ndirimbo zakunzwe ku rwego rwo hejuru. Ndetse na we ubwe ahantu henshi yagiye agaragara mu bitaramo nyuma yo gushyira hanze iyi album indirimbo ziyigize yaririmbaga mbarwa kuko azi ko itakunzwe.

Confidence

Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula mu muziki nyarwanda, muri uyu mwaka ushize wa 2025 yashyize hanze album ye ya kabiri yise “Confidence’’. Mu kiganiro na IGIHE Social Mula yavuze ko iyi album iriho indirimbo 12. Uretse urukundo hariho n’indirimbo imwe yo kuramya Imana, yashyizeho mu rwego rwo kuyishimira mu byo yagiye anyuramo ariko ikamuba hafi.

Social Mula yavuze ko yitabaje abatunganya indirimbo batandukanye mu Rwanda barimo Knox Beat, YewëeH, Pakkage, Iyzo Pro na Bertzbeats mushya.

Iyi album kandi yakozeho Producer Base Boy ugezweho muri Uganda.

Social Mula avuga ko impamvu yise iyi album ‘Confidence’ ari uko kwigirira icyizere ari cyo kintu cya mbere gifasha umuntu, ariko na none akaba afite indirimbo yitwa gutya.

Top or Nothing

Umuraperi Bruce The 1st uri mu bamaze kubaka izina, yashyize hanze album nshya yise “Top or Nothing”.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko izina ry’iyi album yaritekereje ashaka gukangurira abantu, kwigirira icyizere no kwiyumvamo ko ari ab’agaciro.

Ati “Mu buzima ibintu byose ni amahitamo. Nta muntu wavutse bitandukanye n’uko undi yavutse, nta n’uwavukiye kubaho nabi. Njye mbifata nk’aho ushobora kuba impamvu ya mbere y’uko ibintu byawe bigenda nabi.”

Yavuze ko ajya guhitamo izina ‘Top or Nothing’ atagendeye ku buzima bw’umuziki gusa ahubwo no ku bundi busanzwe.

Umudende

Muri Kanama 2025, umuhanzi wihebeye Injyana Gakondo, Jules Sentore, yashyize hanze Album ye nshya yise “Umudende” ikubiyeho indirimbo 12 zirimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.

Album nshya ya Jules Sentore yagiye hanze tariki ya 1 Kanama 2025, ku munsi wahuriranye n’ibirori byo Kwizihiza Umuganura. Avuga ko ari icyemezo yafashe mu gushimangira isano iri hagati y’umuziki gakondo akora n’amateka n’umuco wo hambere ushingiye ku Muganura.

Jules Sentore yabwiye IGIHE ko izina yitiriye album ye “Umudende” yarivomye mu muco gakondo ndetse indirimbo ziyikubiyeho zishimangira uko umuziki gakondo wagiye utera imbere.

Avuga ko ubusanzwe mu mateka y’u Rwanda, ingabo zitwaraga neza ku rugamba zahabwaga impeta zirimo Umudende, Impotore no Gucana uruti. Umudende wari ukoze mu cyuma cyambarwaga ku kuboko, wahabwaga umuntu wivuganye ababisha barindwi ku rugamba.

Muvumwamata

Mu ntangiro z’Ukuboza 2025 umuhanzi Cyusa Ibrahim uzwi mu muziki gakondo, yashyize hanze album ye ya kabiri yise ‘Muvumwamata’ igizwe n’indirimbo 14, avuga ko yayituye nyirakuru wagiye amuba hafi kuva mu bwana bwe ndetse akanamwigisha zimwe mu ndirimbo za kera.

Abajijwe ubutumwa buri kuri album ye nshya, yavuze ko butandukanye kuko yashakaga gukora ku nguni zose z’abakunzi be no ku mitima y’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Cyusa yavuze ko kuri iyi album ye nshya nta muhanzi bahuriyeho, ariko ateganya kuzakorana n’abandi bane nyuma kujya hanze.

Hobe

Mu ijoro ryo ku wa 5 Ukwakira 2025 mu Ntare Conference Arena, Israel Mbonyi yamuritse album ye ya gatanu yise ‘Hobe’ igizwe n’indirimbo 14 ziri mu ndimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili.

Iyi album ya gatanu ya Israel Mbonyi igizwe n’indirimbo 14. ‘Hobe’ ibaye album ya gatanu ya Israel Mbonyi nyuma ‘Number One’, yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2015. Iya kabiri yise ’Intashyo’ yayimuritse mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2017.

Mu 2023 ni bwo Israel Mbonyi yaherukaga gusohora album yise ‘Nk’umusirikare’. Iyi ikaba yari ikurikiye "Mbwira" na "Icyambu" yamurikiye muri BK Arena mu 2022.

Wazimba

Ni album nshya yashyizwe hanze n’umuhanzi Water Sax iriho indirimbo 10, zivanze umwimerere w’umuziki nyarwanda n’injyana za Afro-fusion z’iki gihe. Izo ndirimbo ni Winkanga, Wazimba, Haki Yako, Semanza, Because of You, Nyamulobo, Turira, Yaga Yaga, Your Dream na Amani.

Izina ry’iyi album, Wazimba, risobanura kwanga cyangwa kwifuza ikintu kitari icyawe, imvugo igaragaza ishyari no kwifuza ibyo abandi batunze.

Yewe Muntu

Kenny Mirasano na we yashyize hanze iyo yise ‘Yewe Muntu’ ifite indirimbo 10, zifite insanganyamatsiko zitandukanye zirimo ubutumwa bw’ubumuntu, inama, inkuru zibabaje, indirimbo z’urukundo n’izindi zifite imitekerereze inyuranye.

Uyu muhanzi w’imyaka 26, wize umuziki mu ishuri ryawo ryahoze ku Nyundo ubu ryahindutse ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda riherereye i Muhanga, yatangiye kuririmba akiri umwana mu rusengero.

Ndahiriwe

Ni album ya kane iheruka kumurikwa na Bosco Nshuti. Yayimurikiye mu gitaramo kidasanzwe ubwo yizihizaga imyaka 10. Ni igitaramo uyu muramyi yise ‘Unconditional love live concert season 2’, cyabaga ku nshuro ya kabiri ku wa 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali.

Bosco Nshuti afite album eshatu zirimo ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’ na ‘Ndahiriwe’.

Warandamiye

Mu Ukwakira 2025 Prosper Nkomezi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamurikiye abakunzi be album ye ya kane yise ‘Warandamiye’, akusanya arenga miliyoni 31 Frw zo kumufasha mu bindi bikorwa bya muzika ateganya.

Ni igikorwa uyu muhanzi yakoze mu ijoro ryo ku wa 24 Ukwakira 2025, kibera muri Ubumwe Grande Hotel aho yasangiye n’abantu bake yari yatumiye, arangije abumvisha album ye ndetse ab’inkwakuzi bahita bayigura.

Nkomezi yasobanuye ko iyi Album yise “Warandamiye” ari urwibutso rw’ibihe by’amasengesho yanyuzemo, ndetse n’ukuntu Imana yakomeje kumuba hafi mu rugendo rwe.