Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022 abanya-Kigali banyuzwe n’umuziki wacuranzwe n’aba-Djs batandukanye bo mu Rwanda na Nigeria, bacuranze uruvange rw’imiziki igezweho bagaha ibyishimo abari bitabiriye.
Ni mu gitaramo ‘'Naija Meets Rwanda' cyabereye muri Camp Kigali, aho cyitabiriwe n’aba Djs bafite amazina akomeye nka DJ Neptunez, Flava, Ice n’abandi. Bunganiwe n’aba Djs bo mu Rwanda barimo DJ Pius, Toxxyk, Marnaud, Tyga, Lou, Higa na Rusam.
Iki ni igitaramo cyarimo uruvange rw’imiziki itandukanye yiganjemo iyo muri Afurika, cyanasusurukijwe n’umuhanzi Camidoh wo muri Ghana.
Iki gitaramo cyateguwe na Shooters Lounge, cyarimo udushya twinshi aho abana b’imyaka icumi gusa bari baherekejwe n’umubyeyi wabo bagiye ku rubyiniro bakabyina imbyino zishimiwe cyane bafatanyije na MC Nario wari uyoboye iki gitaramo.
Ku ba-Djs bacuranze buri wese yari afite umwanya we dore ko hari hateguwe imyanya ibiri itandukanye buri wese acurangiramo ku buryo ntawabyiganye n’undi ngo abure aho acurangira.
Uko amasaha yagiye yicuma, MC Nario yageze aho asaba abakunda kubyina kwisanzura bakaza kubyinira kuri stage dore ko kuva ku itike ya nyuma ya make bari bashyiriweho inzira ibageza ku rubyiniro kuburyo ubishoboye wese yahageraga akabyinira abitabiriye iki gitaramo.
DJ Neptune wari utegerejwe na benshi yacuranze indirimbo nka “Big Time” ya Yvan Buravan anamwifuriza kuruhikira mu mahoro. Yacuranze izindi ndirimbo nyarwanda nka “Kucyaro” ya Misteak , “Sawa sawa” , ‘Bado’za Bruce Melodie ,’Inana’ ya Chris Eazy n’izindi.
Camidoh, umuhanzi wo muri Ghana wari watumiwe muri iki gitaramo yashimiye uburyo yakiriwe mu Rwanda, agaragaza ko akunda umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.
Iki gitaramo cyasojwe na Dj Marnoud wazanye agashya acuranga anifashisha ingoma za Drums, kirangira Dj Toxxiky na DJ Pius badacuranze.
Dj Higa na Dj Rusam bitegereza uko bagenzi babo bitwara ku rubyiniroMC Nario niwe wayoboye iki gitaramoIneza Amelia aririmbana na Camidoh, umuhanzi waje mu Rwanda aturutse muri GhanaIneza Amelia aririmbana na Camidoh indirimbo 'Sugar cane'Ibyishimo byari byose ku bitabiriye iki gitaramoDj Neptune niwe Dj wavuye muri Nigeria wenyine wacuranze indirimbo z'abahanzi nyarwandaDJ Neptune yacuranze indirimbo 'Big time' ya Yvan Buravan amwifuriza kuruhukira mu mahoroDJ Neptune ubwo yari ageze ku rubyiniroDj Neptune niwe wakiriye umuhanzi Camidoh ku rubyiniroDj Neptune na Camidoh wamamaye mu ndirimbo Sugar cane banyuze abari bahuriye muri Camp KigaliDJ Marnaud yazanye agashya acuranga anakoresha ingomaDj Marnaud yavuye ku rubyiniro igitaramo gihita gishyirwaho akadomoDJ Marnaud yacishagamo akanaririmbaDj Ice Prince waturutse mu gihugu cya NigeriaDJ Higa na DJ Rusam bakoze iyi bwabaga bakaraga umubyimbaDJ Higa na DJ Rusam bishimiwe bikomeye muri iki gitaramoDj Flava waturutse muri Nigeria yahawe umwanya ashimisha abakunzi beDJ Higa na DJ Rusam bahawe umwanya barushanwa mu kubyinaCamidoh yishimiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbereCamidoh yaririmbye indirimbo 'Sugar cane' abafana bose bahagurukira rimwe baririmbana naweCamidoh abaza niba DJ Higa ariwe wabyinnye nezaCamidoh wari umuhanzi muri iki gitaramo yatunguwe no kumva uyu mwana azi indirimbo yeNi igitaramo cyabaye n'umwanya mwiza wo gusabana hagati y'abakundana n'inshutiBuri wese yisanzuraga uko abishoboyeByageze aho abitabiriye iki gitaramo banyurwa n'uko aba bana bigaragaje babaha amafarangaBuri wese yari mu itsinda rye kugira ngo abone abo babyinanaIki gitaramo cyari cyitabiriwe n'abakunda umuziki ugezwehoBuri wese yari kumwe n'uwe bafatanya kwizihirwa n'igitaramoBuri wese yabyinye anaririmba uko abyumvaBabyinnye biratinda, umwanzi aba ibiheAmafoto n'amashusho by'urwibutso byafashwe ku bwinshiAbakunzi b'umuziki banyuzwe n'indirimbo bacurangiweByari ibyishimo ku bitabiriye iki gitaramo bari bafite n'icyo kunywa hafiAba bana banyuze benshiBuri wese yifuzaga gutahana ifoto y'urwibutsoDj Higa yageze aho nawe ajya kwerekana ubuhanga bwe mu kubyinaKeza Eliana na Ineza Amelia bahawe umwanya bagaragaza ibyo bazi mu kubyinaKeza Eliana na Ineza Amelia banyuze ku rubyiniro bagaragaza ko nabo bashoboye kubyina bigezweho
Ibitekerezo 0