{ Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe na Minisitiri w’intebe Morgan Tsvangirai ntibavuga rumwe ku itariki y’amatora, aho kuri uyu wa kane Mugabe yemeje ko itariki y’amatora ari ku ya 31 Nyakanga ariko Tsvangirai we akaba atabyemera kuko bitajyanye n’itegekonshiga, nk’uko tubikesha Jeune Afrique.}
Mu kiganiro Tsvangirai yagiranye n’abanyamakuru, yagize ati “Njye nabonye ibaruwa ya Perezida Mugabe imenyesha ko itariki y’amatora ari ku ya 31 Nyakanga 2013, ariko njye ibyo sinshobora kubyemera kuko ari ukurenga ku mategeko.”
Tsvangirai yakomeje asobanura ko nk’uko mu masezerano yo gusangira ubutegetsi hagati yabo yasinnywe mu 2008 abivuga, nta bubasha Perezida w’igihugu afite bwo kugira icyemezo na kimwe afata atagishije inama Miniiri w’intebe.
Kuri Tsvangirai, ikibazo si itariki y’amatora azaberaho ahubwo ikibazo ni ukumenya niba azakorwa mu mucyo byemewe n’amategeko, kubera ko we asanga kwigiza imbere amatora ari uburyo bwo kugira ngo hazabemo uburiganya kuko urutonde rw’abatora bose ruzaba rutarasuzumwa neza.
Perezida Mugabe ku ruhande rwe asobanura ko ari itegeko ry’Urukiko rw’ikirenga ryamutegetse gushyira amatora mbere ya 31 Nyakanga.
Umuryango w'iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC), washyigikiye gusangira ubutegetsi hagati y’abo bagabo bombi, uziga ku kibazo cya Zimbambwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama, mu nama izabera i Maputo Mozambique. Tsvangirai akaba atarishimiye ko iyo nama nayo yigijwe inyuma bitewe na Mugabe kuko yari gukorwa ku 9 Kanama.
Robert Mugabe ufite imyaka 89 amaze kuyobora Zimbabwe imyaka 33 yikurikiranyije, ariko nyuma akaba yaratumye umutungo w’igihugu uyoyoka, yifuza kongera kuyobora igihugu muri manda ikurikira.




Ibitekerezo 0