{Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ruri Arusha muri Tanzania rurashaka kwimurira muri Uganda bamwe mu Banyarwanda bahanaguweho ibyaha bya jenoside ndetse n’abahoze ari abagororwa basoje ibihano byabo.}

ICTR yashyizweho n’Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi ngo ikurikirane abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Biteganyijwe ko uru rukiko ruzafunga imiryango mu mpera z’uyu mwaka kuko ari bwo manda yarwo izaba irangiye.

Inkuru ya The New Vision ivuga ko umuvugizi wa ICTR, Bacar Sy yatangaje ko urukiko ruri kwiga uburyo bwo kwimura abahanaguweho ibyaha n’abarekuwe bamaze kurangiza ibihano byabo kuko ngo badashaka gutaha mu Rwanda.

Akomeza avuga hari barindwi bahanaguweho ibyaha na batatu barangije ibihano ariko bakiri ahantu hizewe mu mujyi wa Arusha aho barinzwe n’uru rukiko.

Sy yatangarije abanyamakuru mu kigo cy’itangazamakuru muri Uganda, ati “Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi kasabye ibihugu bikagize ko byafasha ICTR kwakira abarekuwe n’abahanaguweho ibyaha. Twizeye ko Uganda nk’igihugu kigize umuryango mpuzamahanga izafasha ICTR.”

Danford Mpumilwa ushinzwe amakuru muri ICTR yagize ati “Abahanaguweho ibyaha n’abandi barangije ibihano bahawe bari mu mujyi wa Arusha kandi ntibashaka gutaha mu Rwanda.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo yagize icyo avuga kuri ibi ati “Guverinoma ya Uganda nta kibazo ishobora kugira ariko birasaba gukorana na Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye.”

Urubanza rwa nyuma rwa ICTR rwaciwe mu kwezi k’Ukuboza 2012, aho biteganyijwe ko ruzegurira imirimo yarwo ishami ry’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MICT).

Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi gateganya ko MICT izakomeza gukurikirana no guta muri yombi abantu 9 bakomeje kuburirwa irengero kandi ikazakorana n’ibindi bihugu ndetse na Polisi Mpuzamahanga mu kubata muri yombi.

Mu myaka 20 ICTR imaze, uru rukiko rwakurikiranye abantu 93 bakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho rwataye muri yombi abagera kuri 83.

Sy yagize ati “Biteganyijwe ko mu mpera za 2014, imanza z’ubujurire zizaba zarangiye muri ICTR nk’uko Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi kabisabye.”

Sy akomeza avuga ko kandi ICTR iri mu biganiro n’ibihugu bigize Loni byifuza kwakira izi mfungwa, yongeraho ko uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Jean Kambanda ubu ari kurangiza igihano yahawe muri gereza yo muri Mali.