Uku gutesha agaciro ikirego cya Mbabazi kwabaye kuri uyu wa Kane mu gitondo mu rubanza rwari rwitabiriwe n’abacamanza icyenda bayobowe n’uwitwa Bart Katureebe.

Katureebe yavuze ko ibimenyetso byatanzwe na Mbabazi bishingiye ku bihuha aho kuba amakuru afite gihamya nkuko ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda byabitangaje.

Umucamanza yavuze ko Mbabazi yananiwe kwerekana uburyo Museveni yahaye amafaranga abaturage ngo bamutore.

Hari n’aho Mbabazi yashinjaga Museveni kuba yarahaye abahinzi amasuka ngo bamutore ariko urukiko rwabitesheje agaciro ruvuga ko iyo yari gahunda ya Leta itagamije gushakira amajwi Museveni.

Urukiko kandi rwasanze abatangabuhamya ba Mbabazi nta kuri bafite ndetse ko n’ubuhamya bwabo buteye urujijo.

Museveni yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 18 Gashyantare 2016, ku majwi 60.7%, mu gihe Kizza Besigye wamukurikiye yagize 34.18%.

Abanyamategeko benshi bari bitabiriye uru rubanza
Abanyamategeko benshi bari bitabiriye uru rubanza