ACTED ni umuryango ukomoka mu Bufaransa wakoreraga muri Niger guhera mu 2010. Watangaga ubufasha ku bavuye mu byabo.

Minisiteri ishinzwe umutekano muri Niger yatangaje ko uwo muryango utemerewe gukomeza gukorera muri icyo gihugu, gusa nta mpamvu yatanzwe.

Uburenganzira kandi bwambuwe undi muryango Action pour le bien-être (APBE), washinzwe n’abanya-Niger ariko ukaba wakoranaga na ACTED.

ACTED ihagaritswe nyuma y’imyaka itatu ishinjwe uruhare mu gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

Bibaye kandi mu gihe ubutegetsi bwa Niger buyobowe n’igisirikare, bumaze igihe butumvikana n’u Bufaransa.