{Urubyiruko rwo muri Mali, Senegal na Guinea rwafashe icyemezo cyo guha isura nziza uduce rutuyemo ndetse n’imijyi yo mu bihugu byabo, nyuma yo gufatira urugero k’u Rwanda rumaze kugira umuco igikorwa cy’umuganda rusange.}

Buri wa Gatandatu w’ukwezi, Abanyarwanda bose bawuharira inyungu za buri wese bakora ibikorwa bitandukanye. Kuva ku bayobozi bakuru kugeza ku baturage bo hasi, uyu munsi urangwa no gusukura imihanda yo mu midugudu, kubakira abatishoboye no kubaka amashuri n’izindi nyubako rusange, ndetse no gutunganya ubusitani.

Ibi bikorwa ndetse na politike ya leta bitumaa Umujyi wa Kigali ufatwa nk’intangarugero mu by’isuku muri Afurika.

Gahunda y’umuganda yatumye urubyiruko rwo mu mijyi ya Conakry, Dakar na Bamako rutangiza icyo bise “Umuganda Africa” tariki 30 Kanama 2014.

Urubyiruko rwafashije gukuraho umwanda wagaragaraga mu mujyi wa Bamako
Urubyiruko rwafashije gukuraho umwanda wagaragaraga mu mujyi wa Bamako

Ikinyamakuru Journal du Mali kivuga ko mu mujyi wa Bamako mu duce twa Doumazana na Banconi no mu mujyi wa Kati uri ku birometero 15 uvuye mu murwa mukuru, iki kigorwa kitabiriwe cyane hakora isuku.

Fanta Coumba Karembe wo mu ikipe Umuganda Mali yabwiye iki kinyamakuru ati “Turashaka gutera intambwe duca umwanda mu murwa mukuru maze Bamako ikarangwa n’isuku. Ubu dukoresha ubushobozi dufite, hari n’abagiraneza badufasha kandi n’ubuyobozi bw’uturere budufasha buduha ibikoresho. Turateganya kwegera ubuyobozi bukuru ngo tugere ku ntego yacu kuko n’abaturage badushyigikiye. Ni ngombwa ko Bamako yose igira akamenyero k’Umuganda”.

Umuyobozi w’agateganyo wa Komini I, M’PE Diarra na we yitabiriye iki gikorwa maze agira ati “Mbere ababyeyi bacu bajyaga bategura ibikorwa by’isuku bigatuma imijyi icya. Niba urubyiruko rwishyize hamwe ngo rutere ikirenge mu cy’ababyeyi, ntekereza ko ari byiza. Twiteguye gutera inkunga ibikorwa nk’ibi.”

Muri uyu muganda, uru rubyiruko wasangaga rufashwa n’abandi bantu batambuka bajya muri gahunda zabo ndetse n’abana baba bakinira mu mihanda.

Abaturage ba Komini I na II zo mu mujyi wa Bamako bigeze guhangana n’ubuyobozi aho bajugunyaaaga imyanda mu mihanda ngo yitabweho n’ubuyobozi. Iki cyemezo cy’urubyiruko ngo cyitezweho guhindura ibi ngo Bamako igire isura nk’iyo Kigali ifite ubu.

Ihuriro “Umuganda Mali” rihuje amahuriro mato agera kuri 30 yose aterana buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi nk’uko mu Rwanda bigenda, maze bagatanga umuganda.

Bamwe mu rubyiruko bazanye iki gitekerezo barimo abaherutse kwitabira inama zitandukanye mpuzamahanga zabereye i Kigali mu mezi ashize, banagize amahirwe yo gutemberezwa ibice bitandukanye by’u Rwanda bityo bakifuza ko zimwe mu gahunda za leta y’u Rwanda zashyirwa mu bikorwa mu bihugu bakomokamo.

Ikamyo zitwara imyanda zafashaga muri uyu muganda
Ikamyo zitwara imyanda zafashaga muri uyu muganda
Bamwe mu bagize itsinda "Umuganda Mali"
Bamwe mu bagize itsinda "Umuganda Mali"
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye umuganda muri Mali
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye umuganda muri Mali
Ku rubuga Facebook, uru rubyiruko rwashyizeho paji (Umuganda Africa) rwerekaniraho ibikorwa bitandukanye biba byakozwe ari naho batangira ibitekerezo bitandukanye ndetse bakanahana gahunda z'ibikorwa bateganya
Ku rubuga Facebook, uru rubyiruko rwashyizeho paji (Umuganda Africa) rwerekaniraho ibikorwa bitandukanye biba byakozwe ari naho batangira ibitekerezo bitandukanye ndetse bakanahana gahunda z'ibikorwa bateganya