Uyu mudepite yabivuze ku wa 18 Ukwakira ubwo yari i Kinshasa, ashima intambwe yatewe n’Umukuru w’Igihugu mu guhindura ibintu mu Burasirazuba bwa Congo ariko avuga ko hakenewe izindi mbaraga.

Yagize ati “Imyaka irindwi irashize hakorwa ubwicanyi, turashima ubushake bw’Umukuru w’Igihugu ariko turasaba ubufatanye bw’abatuye Isi bose. Isi yabaye Umudugudu. Twebwe abaturage bo mu gace ka Beni, duhora twibaza niba Beni iri mu bigize uyu mudugudu.”

Yakomeje agira ati “ Ni gute twakwicwa mu myaka n’imyaniko Isi yose igakomeza kurebera? Hashize imyaka irindwi batwica. Imibare y’abapfuye iraremereye.”

Depite Mangwengwe agaragaza uburemere bw’ikibazo cy’umutekano muke muri Beni, yasobanuye ko hari imiryango yazimye [ ababyeyi n’abana bose barishwe] kandi ko ubukungu bwahungabanye ku rwego rwo hejuru.

Yavuze hari inzu nyinshi n’imodoka byatwitswe, amasambu akaba atagihingwa, ubworozi butagishoboka ndetse n’imihanda ikaba itakiri nyabagendwa. Ibi ngo bituma ubuzima bugenda burushaho kugorona muri Beni.

Umudepite yasabye ko ikibazo cy'umutekano muke muri Beni cyabonerwa igisubizo, ubuzima bukongera kugaruka
Umudepite yasabye ko ikibazo cy'umutekano muke muri Beni cyabonerwa igisubizo, ubuzima bukongera kugaruka