Mukula wari umuyobozi wungirije mu Kigo gifite mu nshingano abanjira n’abasohoka no gutanga ubwenegihugu muri Uganda, yahamwe n’ibyaha bine yakoze yitwikiriye umwanya yari afite.

Daily Monitor yanditse ko Mukula yari ashinzwe umupaka wa Isingiro uhana imbibi na Tanzania.

Ikirego cy’Ubushinjacyaha cyavugaga ko tariki 22 Ugushyingo 2014 Mukula wari umuyobozi wungurije mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka ishami ryo ku mupaka wa Kakagati yatanze bitemewe n’amategeko uburenganzira bwo kwinjira muri Uganda kuri Mulugeta Rufay Teklehaimanot, Tesfaledet Haile Kiflu, Adyam Hayelom Haile na Nebiat Gereslaissle bose bakomoka muri Erytrea ubwo bavaga muri Tanzaniya.

Umutangabuhamya ku ruhande rw’ubushinjacyaha, wari umukiriya wa Mukula, yavuze ko yahaye Visa abanyamahanga benshi mu buryo budakurikije amategeko mu gihe cy’imyaka 15.

Mu rubanza hamenyekanye amakuru y’uko ubwo Mukula yamenyaga ko leta yatahuye amanyaga ye, yahise afata umwanzuro wo kwegura.

Umuyobozi w’urukiko Moses Nabende, yavuze ko ibyaha bishinjwa Mukula bifite uburemere bukomeye kuko byagira ingaruka ku mutekano w’igihugu, amukatira imyaka itatu y’igifungo.

Mukula yasabye ko igihano cye cyashyirwa mu mafaranga kuko arwaye bityo ubuzima bwe bushobora kurangirira muri gereza ariko umucamanza yabyanze.