{Umupolisi yatawe muri yombi akekwaho kurasa umupolisi mugenzi we akahasiga ubuzima, abandi bagakomereka ubwo bari mu kabari gaherereye mu Mujyi wa Kanoni mu Karere ka Masaka muri Uganda.}
Cpl Augustin Rwamirama akekwaho kwica Vincent Kalanzi mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, nyuma yo kutumvikana ku mafaranga buri wese yagombaga kwishyura nyiri akabari.
Phillip Mukasa umuvugizi wa Polisi mu gace ka Equator, yatangaje ko abapolisi bombi bagiye kunywera mu kabari kamwe, nyuma abari aho bagatungurwa no kubona barwana.
Nyuma yo kuhasiga ubuzima abandi bagakomereka, Polisi ya Kanoni yahise ihamagarwa ita muri yombi Rwamirama. Polisi ikomeza ivuga ko havumbuwe imbunda yo mu bwoko bwa AK47, bikekwa ko ari yo yakoreshejwe.

Mukasa umuvugizi wa Polisi i Kanoni, avuga ko ibyabaye byose bigiye gukorerwa iperereza andi makuru ku rupfu rwa nyakwigendera warashwe, akazatangazwa.

Ibitekerezo 0