Umuvugizi wa Polisi ya Kigezi, Elly Maate, yavuze ko abafashwe ari uwitwa Emmanuel Hakiza na Gilbert Natukwasa w’imyaka 14.

Ikinyamakuru The New Vision kivuga ko uko ari babiri bafatiwe mu ahitwa Kinyara muri Kaharo.

John Bosco Tumwiine, umuturage wo muri ako gace yavuze ko bafatanywe inka esheshatu zidafite ibyangombwa; bakaba barageragezaga kuzambutsa bazizana mu Rwanda.