Kuwa 16 Werurwe 2011, uyu mugore yagiye kwipimisha inda ku kigo nderabuzima cya Kabwohe ya IV, umuganga wamukurikiranye amufata amaraso amubwira ko afite ubwandu bw'agakoko gatera Sida, kandi atari byo.

Kuva ubwo Kiconco yahawe umuti witwa Seprtin (Bactrim) kandi atarwaye ahubwo ari abapima ibizamini bibeshye cyangwa babikoze ku mpamvu atazi.

Ikinyamakuru The New Vision cyanditse ko uyu mugore yifashishije abanyamategeko be bahangana n'ubuyobozi bw’Akarere ka Sheema mu rukiko rukuru rwa Mbarara kubera ingaruka yasigiwe no gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida kandi ntayo afite.

Kiconco avuga ko ababara mu nda ndetse yabwiye ko ibihaha n'umwijima bye byangiritse ku buryo akeneye kujya kwivuza mu Buhinde nibimushobokera. Izi ngaruka kandi ziyongeraho kugurisha amasambu ye n’ibindi byakamutunze ngo yivuze izo ngaruka.

Avuga kandi ko mu myaka itandatu yanyweye iyo miti yamugizeho ingaruka mbi ikangiza umwijima we, nka rumwe ngingo rushinzwe kuyungurura imiti, ibyo byose kandi bikamubaho nibura adacungura amagara ye kuko atari arwaye, ahubwo bikarushaho kumushyira mu kaga.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kumvikanisha impande zombi bitarinze kuba ikirego cyiburanishwa.

Umwe mu banyamategeko wa Faridah yavuze ko ubuyobozi bw'Akarere ka Sheema bwifuje ko iki kibazo cyacyemuka impande zombi zitarinze kwisunga inkiko, aho bwemeraga gutanga miliyoni 20 z'amashilingi akoreshwa muri Uganda, mu gihe ababuranira uyu mugore bo bifuzaga miliyoni 100 z’amashilingi.

Impande zombi zihaye icyumweru kugira ngo buri ruhande ruvuge icyo rwemeje, niba ari amafaranga yemeranyweho, niba kandi ari ukugana inkiko bazigane.

Kiconco, Umunyamategeko we n'umugabo we bahanganye n'Akarere ka Sheema
Kiconco, Umunyamategeko we n'umugabo we bahanganye n'Akarere ka Sheema

[email protected]