New vision dukesha iyi nkuru, yatangaje ko ari umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisiti y’ubwo bwami yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe w’agateganyo, Johnson Thembo Kitsumbire muri iki cyumweru.

Umwami Mumbere yashinjwe ubwicanyi, akaba afungiye muri gereza ya Nalufenya kugeza tariki ya 13 Ukuboza, ubwo azongera kugezwa imbere y’urukiko ngo aburanishwe ku cyaha ashinjwa.

Umushinjacyaha kandi yatangaje ko Umwami Mumbere yishe umupolisi muto witwa Godfrey Kasimba, muri Werurwe 2016. Kasimba yishwe mu ijoro ryo ku wa 23 Werurwe 2016, ubwo yari ari ku burinzi kuri sitasiyo ya Polisi ya Kidodo mu Karere ka Kasese, maze abantu batahise bamenyekana bagaba igitero bitwaje intwaro gakondo, baramwica, batwara n’imbunda yari afite irimo amasasu 30.

Icyo gihe Patrick Twaha wari kumwe ku burinzi na Godfrey Kasimba, yarashe umwe muri abo bari bateye ahita apfa, undi we arakomereka.

Umwami Mumbere yafashwe ku Cyumweru gishize ku ngoro ye n’ingabo za Uganda (UPDF) mu gikorwa zafatanyijemo na polisi, ajyanwa muri gereza ya Nalufenya muri Jinja, bamushinja kugira uruhare mu mirwano ikaze yaguyemo abarinzi b’Ibwami 46, ubwo bageragezaga guhangana n’ingabo za Uganda (UPDF) na Polisi.

Uyu mwami yatangarije abanyamakuru ko ibyaha ashinjwa ari ibihimbano.

Ubwami bwa Rwenzururu, buherereye mu misozi miremire ya Rwenzori hafi n'umupaka uhuza iki gihugu na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Rwenzururu yemewe nk'ubwami muri 2008 nyuma yo kwifuzwa n'abaturage bigahabwa umugisha na Perezida Museveni. Gusa ubutegetsi muri iki gihugu, buvuga abatuye aka gace bashaka kwiyomora kuri Uganda bakaba igihugu kigenga.

Umwami Mumbere afunzwe akekwaho urupfu rw'umupolisi wishwe muri Werurwe uyu mwaka
Umwami Mumbere afunzwe akekwaho urupfu rw'umupolisi wishwe muri Werurwe uyu mwaka