Komisiyo y’amatora yatangaje ko bitarenze ku ya 1 Werurwe 2016 utemera ibyavuye mu matora yaba yagejeje impapuro ku cyicaro cy’iyi komisiyo bitaba ibyo bikaba nta gaciro bigifite.

Nyuma y’iminsi umunani afungiwe iwe mu rugo, kuri uyu wa 28 Gashyantare 2016, kizza Besigye yagiye gusenga arinzwe bikomeye n’igipolisi cya Uganda. Mbere yo gusubira iwe yatangaje ko yifuza ubutabera ndetse no kwigenga nk’uko RFI ibitangaza.

Yagize ati ”Dukwiye gusenga, tugakora, tukarwanira ubutabera kuko ni bwo butanga umutekano, muri iki gihe nta butabera muri politike, muri sosiyete, mu bukungu n’ahandi kandi ubutabera ntibwizana buraharanirwa; dukwiye kwitanga kugira ngo tubigereho kuko butabonetse nta n’ikindi cyagerwaho mu gihugu cyacu”.

Umuvugizi wa Polisi Patrick Onyango yavuze ko Besigye adakurikiza ibyo amategko ateganya ariko atanafunzwe ko ari kumwe gusa n’umuyobozi wa Polisi mu karere mu rwego rw’ibiganiro.

Mu minsi ishize ubwo yageragezaga kwerekeza kuri Komisiyo y’amatora agiye gusaba ibyavuye mu matora, Polisi ya Uganda yahise imuta muri yombi ivuga ko ifite amakuru ko ari gutegura guteza akavuyo, ndetse ngo hari n’abantu bari gutegura kwangiza ibintu mu mujyi wa Kampala.

Ubusanzwe amategeko ya Uganda yemera iminsi 10 nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora, ku muntu ushaka kurega ko atemera ibyayavuyemo.

Kizza Besigye utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Uganda
Kizza Besigye utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Uganda