Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Kabiri, Umuvugizi w’iri shyaka, André-Alain Atundu, yavuze ko ubwenegihugu bwa Katumbi bukomeje guteza urujijo, nyuma y’uko yiyambuye ubw’u Butaliyani ariko ntanyure mu nzira ziteganywa n’amategeko ngo yongere kwemererwa kwitwa Umunye-Congo.

Jeune Afrique ivuga ko ibi Atundu yabitangaje mu gihe umunyamategeko wa Katumbi, Eric Dupomd-Moretti yari aherutse kwamagana ibyo umukiliya we ashinjwa birebana no kuba afite ubwenegihugu bwa RDC n’u Butaliyani.

Muri Gicurasi 2016 nibwo Katumbi yavuye muri RDC avuga ko agiye kwivuza, kuva icyo gihe ntiyigeze agaruka mu gihugu. Yakatiwe gufungwa imyaka itatu adahari azira kuba yaragurishije nta burenganzira inzu y’umugereki witwa Alexandros Stoupis.

Yanashyiriweho kandi impapuro zimuta muri yombi kubera ibyaha byo kwinjiza mu gihugu abasirikare b’abacancuro baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urubanza rwe ruzaburanisha n’Urukiko rw’Ikirenga tariki ya 10 Ukwakira.

Katumbi ashinja leta ya RDC kumubuza kwinjira mu gihugu kugira ngo abashe guhatanira kuba perezida mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka. Aherutse kwitabaza abagize Akanama k’ubutegetsi ngo bamufashe yemererwe gutanga kandidatire kuko itariki ya 8 Kanama yari ntarengwa yageze yarahejejwe ku mupaka na Zambia.

Ishyaka riri ku butegetsi kandi ryareruye rigaragaza ko kandidatire ya Jean Pierre Bemba uherutse kugirwa umwere n’Urukiko Mpuzamahanga Mbanabyaha, ICC, ishobora kutemerwa kubera imiziro irimo kuba yarafunzwe no kuba agikurikiranyweho gutuma umutangabuhamya abeshya urukiko.

Amatora muri RDC ateganyijwe ku itariki ya 23 Ukuboza, agiye kuba nyuma y’imyaka ibiri manda ya Perezida Joseph Kabila irangiye ariko ntasimburwe kuko hatabashije kuboneka umusimbura. Ishyaka rye rizahagararirwa na Emmanuel Ramazani Shadary wigeze kuba Minisiteri w’Umutekano.

Ubwenegihugu bwa Katumbi wabujijwe kwinjira muri RDC bukomeje guteza urujijo
Ubwenegihugu bwa Katumbi wabujijwe kwinjira muri RDC bukomeje guteza urujijo

[email protected]