Iki cyifuzo gikubiye mu nyandiko y’agateganyo, u Bufaransa bwakigejeje ku Kanama ka Loni gashinzwe umutekano nk’uko tubikesha Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Inyandiko y’agateganyo yagejejwe kuri Loni isaba umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki-moon kwanzura ko mu Burundi hakoherezwa Polisi ya Loni mu gihe kitarenze iminsi 15.

Ban ku wa Mbere yagiriye uruzinduko mu Burundi aho biteganyijwe ko aganira na Perezida Nkurunziza uko hakemurwa ikibazo kiri mu Burundi.

U Bufaransa burifuza kandi ko iyi nyandiko yazashimangirwa n’abakuru b’ibihugu bya Afurika barimo Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo; mu ruzinduko rwo kuganira na Nkurunziza ruteganyijwe ku wa Kane w’iki cyumweru.