Mu kiganiro yagiranye na France 24, Didier Reynders yavuze ko bashyigikiye ibiganiro bihuza impande zishyamiranye mu Burundi; aho yongeyeho ko Perezida Pierre Nkurunziza aramutse akomeje kwanga ibiganiro byaba ngombwa ko Loni na Afurika Yunze Ubumwe byarebera hamwe uko hakoherezwa umutwe ushinzwe kugarura amahoro.
Reynders yagize ati"Ndashaka kubisobanura neza, kuko buri gihe abayobozi bo mu Burundi bagira icyo bavuga kubyo tuba twavugiye i Burayi. Si ugutunga gusa urutoki urugomo rwa Guverinoma. Hari n’urugomo rukorwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bitwaje intwaro. Turahamagarira buri wese kutishora mu rugomo ahubwo ko bagaruka ku meza y’ibiganiro. Niba bidashobotse, tuzongera dusabe AU na Loni gutekereza ku mutwe w’ubutabazi.”
U Bubiligi ntibwatabara bwonyine
Akomeza agira ati"U Bubiligi ntibwabikora bwonyine. Ntidufite icyo gitekerezo yewe ntidufite n’ubushobozi bwo kugira icyo dukora twenyine mu gihugu nk’u Burundi, ariko icyo twifuza nuko abaturage barindwa.”
Yongeraho ko u Bubiligi butatanga abasirikare ahubwo ko bwatanga ibikoresho.
Mu Ukuboza nibwo AU yari yemeje ishyirwaho ry’umutwe wo gutabara mu Burundi. Mu Cyumweru gishize nibwo yaburijemo icyo gitekerezo ivuga ko hakwimakazwa ibiganiro n’ubutegetsi buriho.
Ku bw’ibyo biganiro kandi, byibuze abakuru b’ibihugu batatu bo muri Afurika bategerejwe i Bujumbura mu mpera z’iki Cyumweru bakazaba bayobowe n’umuyobozi wa AU akaba na Perezida wa Chad Idriss Deby Itno.
Ese Kuki u Bubiligi butatanga abasirikare mu ngabo zakoherezwa mu Burundi?
Hagati ya 1916 na 1962, u Burundi bwari bukolonijwe n’u Bubiligi. Imyanzuro yatowe na Sena y’u Bubiligi mu 1997, nyuma y’iyicwa ry’abasirikare 10 b’Ababiligi baguye mu Rwanda, “hemejwe ko u Bubiligi butazongera kohereza ingabo mu butumwa bwa Loni bubera mu bihugu byahoranye umubano wa gikoloni n’u Bubiligi.” Abakuru b’ibihugu bikoresha igifaransa bakomeje gusaba ko uwo mwanzuro wahinduka.
Reynders avuga ko icyo gitekerezo cyo kohereza abasirikare kiri kure aho agira ati “Nibiba ubufasha mu buryo bwa politiki tuzabutanga, nibiba ari ibiganiro tuzabutanga, nibiba ari mu gushyiraho umutwe w’ubutabazi nabyo tuzabikora.”





Ibitekerezo 0