{Ibihumbi by’abaturage ba Togo kuwa Gatanu basubiye mu muhanda ku nshuro ya kabiri mu cyumweru kimwe basaba ko Perezida Foure Gnassingbé ataziyamamariza manda ya gatatu.}

Aba baturage bitabiriye ubusabe bw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe na Sosiyete Sivile muri Togo, bitifuza ko Itegeko Nshinga rihindurwa kugira ngo Foure azongere kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Abaturage biraye imihanda
Abaturage biraye imihanda

Uru rugendo rubaye mu gihe Gnassingbé kuwa Gatatu ubwo yari muri yahamije neza ko ashobora kongera kwiyamamariza manda ya gatatu mu mwaka wa 2015.

Foure Gnassingbé yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2014 asimbuye se Gen. Gnassingbé Eyadema. Ise yavuye ku butegetsi amaze kuzuza imyaka 40 ayoboye Togo mbere yo gupfa.

Uyu Mukuru w’igihugu yagiyeho atsinze amatora yo muri 2005 n’ayo muri 2010 yavuzwemo ubujura bw’amajwi, akamaganwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu mwaka wa 2002 Gnassingbé Eyadéma yari yarahinduye Itegeko Nshinga kugira ngo hagabanywe imyaka ya manda z’Umukuru w’Igihugu.

Mu myigaragambyo iheruka inzego z'umutekano zabamisheho ibyuka biryana mu maso
Mu myigaragambyo iheruka inzego z'umutekano zabamisheho ibyuka biryana mu maso