{Mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2013, abasirikare batandatu b’igihugu cya Tanzania (TPDF) bari kumwe na ba “local defense” batanu barashe umusaza w’Umunyarwanda witwa Ruzindana Emmanuel wari utuye ahitwa Nyakabanga mu karere ka Mureba.}
Umwe mu banyarwanda bari aho ibi byabereye ari nawe watanze amakuru, ariko utashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we, avuga ko hari ahagana saa mbiri z’igitondo muri aka gace ubwo abasirikare batandatu bari kumwe n’abashinzwe umutekano twagereranya na ba “local defense” ndetse n’umukuru w’umudugudu wa Gasindaga witwa Salim.
Aba ngo baje mu rugo rwa Ruzindana Emmanuel uzwi cyane nka Rugira basanga ntahari ahubwo ari k’umuturanyi we w’Umunyarwanda nawe witwa Karangwa aho bari baragiye inka. Bamusanze aha bamubaza niba inka ari ize avuga ko ari iza Karangwa maze bamusaba kubereka ize.
Ubwo yazamukaga yerekeza iwe umusirikare umwe yahise amurasa mu mugongo agwa aho. Nyuma bahise bagana iwe maze bahasanga umuhungu we witwa Rufazi Emmanuel bamusaba kubakurikira ngo bamwereke aho barasiye se.
Rufazi yasanze se agisamba ariko nyuma ahita yitaba Imana. Aba basirikare bahise banyaga inka ze 350 n’iza Karangwa 135 ndetse uyu watanze amakuru avuga ko ngo hari n’izo barashemo ariko ntavuga umubare wazo.
Ahagana saa kumi zo mu Rwanda ubwo aya makuru yageraga kuri IGIHE, abaturage b’Abanyarwanda baba muri aka gace bari bahamagaje abanyamakuru bigenga ndetse avuga ko banabimenyesheje ibiro bihagarariye u Rwanda muri Tanzania.
Usibye ambasade y’u Rwanda kandi ngo umukuru wa Polisi muri aka karere nawe yahageze n’abaganga ngo bapime umurambo wa Nyakwigendera.
IGIHE ikomeje gushakisha amakuru mpamo kuri iyi nkuru mu nzego zitandukanye aho nazo zikiri mu iperereza ngo zimenye uko ibi byagenze.
Muri Kanama uyu mwaka nibwo Abanyarwanda baba muri Tanzania batangiye kwirukanwa muri iki gihugu aho leta yavugaga ko nta byangombwa bibemerera kuba muri iki gihugu. Ni naho ibihugu by’u Rwanda na Tanzania byatangiye kurebana ay’ingwe ariko mu minsi ishize Perezida Kikwete yatangaje ko ibibazo byose byarangiye.

Ibitekerezo 0