Ibyavuye mu matora muri rusange bizatangazwa ku mugaragaro tariki ya 29 Ukwakira 2015.
Mu duce 27 muri 260 hatorewe, imibare igaragaza ko John Magufuli wo mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) risanzwe riri ku butegetsi, aza ku isonga nk’uko komisiyo y’igihugu y’amatora ibitangaza.
Magufuli aza ku isonga n’amajwi 455,454 agakurikirwa n’uwo bahanganye Lowassa ufite amajwi 308,240 watanzwe n’ihuriro ry’amashyaka yishyize hamwe, rizwi nka Ukawa.
Mu baturage miliyoni 52 batuye Tanzania, miliyoni 23 nibo bari ku rutonde rw’abagejeje igihe kandi banemerewe kwitabira amatora y’Umukuru w’igihugu, ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abayobozi ku nzego z’ibanze yatangiye ku cyumweru.
Nk’uko TV5 Monde ibitangaza, bamwe mu bagenzura uko iki gikorwa kigenda bafite impungenge ko bitewe n’uburyo amajwi ashobora kuzaba yegeranye, nyuma hashobora kuzaba imvururu ziyashingiyeho.





Ibitekerezo 0