{Inyeshyamba za SPLM zirwanya Leta ya Salva Kiir zaraye zigabye igitero gikomeye ku birindiro bya Loni mu Murwa Mukuru wa Juba kuri uyu wa Kane ku itariki ya 19 Ukoboza 2013}.
Amakuru dukesha Chimpreports yemeza ko ibi birindiro bya Loni byarindwaga n’ingabo zikomoka mu Buhinde zitarenze 45, ariko cyarimo impunzi zisaga ibihumbi 35.

Nyuma y’ umwaka usaga Sudani y’Epfo ibonye ubwigenge itangiye guhura n’ibizazane by’ intambara, nyuma y’aho Perezida Salva Kiir asimbukiye urupfu ubwo bamwe mu byegera bye bashakaga kumuhirika ku butegetsi.
Abaturage basaga 500 bamaze kwicwa mu mirwano ifitanye isano n’amoko asanzwe ashyamirana muri Sudani y’Epfo.
Acyumva aya makuru, Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-moon yihanangirije Leta n’ abatavuga rumwe na yo abasaba kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Igihugu cya Uganda cyohereje ingabo zacyo i Juba, kibaye icya mbere cyohereje ingabo zacyo 150 mu ntambara ikaze imaze iminsi ibera muri Sudani y’Epfo nk’ uko byatangajwe na The Newvision.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kujya kuzana abaturage barwo bari muri Sudani y’Epfo Uganda yamaze kugeza abayo mu gihugu.
Ingabo z’ u Rwanda zatangiye kujya mu butumwa bw’ amahoro muri Sudani kuva muri 2004.
Abasirika batatu ba Loni bivuganywe n’inyeshyamba
Abasirikare batatu bakomoka mu Buhinde bari mu ngabo zibungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo bamaze kwicwa baguye mu mirwano ishyamiranyije ingabo z’igihugu cya Sudani y’Epfo n’inyeshyamba ziyirwanya za SPLM.
Aljazeera dukeshya iyi nkuru ivuga ko aba basirikare bishwe n’inyeshyamba za SPLM bivugwa ko zishyigikiye uwahoze ari Visi Perezida wa Sudani y’Epfo Riek Machal.
Abasirikare ba Loni
Amakuru yari yiriwe acicikana mu binyamakuru hirya no hino ku isi ni uko izi nyeshyamba zari zateye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, ariko amakuru y’urupfu rw’aba basirikare akaba atangajwe na Farhan Haq, umuvugizi w’izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye.
Nk’uko amakuru agera kuri IGIHE akomeza abivuga ngo izi nyeshyamba zashakaga gusatira impunzi zahungiye mu birindiro by’izi ngabo (za (Loni), mu gihe izi ngabo zibakomye imbere bararwana ni ko aba basirikare bapfuye.
Imyivumbagatanyo hagati y’ingabo za Sudani y’Epfo yatangiye mu mpera z’iki cyumweru kugeza ubu hakaba hamaze kubarurwa abantu basaga 500 baguye muri iyi mirwano.

Ibitekerezo 0