Televiziyo Aljazeera yatangaje ko polisi y’icyo gihugu ivuga ko abarwanyi ba Al-Shabab bateye Central Hotel mu bitero bibiri by’ubwiyahuzi bw’imodoka zitezemo ibisasu, byaturika abandi barwanyi benshi bakinjira muri hoteli barasa buri wese bahuye nawe.

Umuvugizi wa guverinoma ya Somalia yabwiye Al Jazeera ko abadepite babiri barimo n’uhagarariye umujyi wa Mogadishu bapfuye, naho uwungirije minisitiri w’intebe agakomereka.
Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya al Shabab, Abdiaziz abu Musab yavuze ko bishe abarenga 20 bari muri guverinoma ya Somalia.
Ati” Twishe abayobozi bakuru barenga 20, bakoreraga iriya guverinoma y’abahakanyi.”
Abaminisitiri n’abadepite bari muri iyo hoteli mu nama. Iki gitero kibaye mbere y’umunsi umwe kugira ngo Perezida wa Djibouti asure Somalia.
Nubwo mu mwaka ushize , umutwe wa al Shabab, urwanira gushinga leta igendera ku mahame akarishye y’idini rya Islam, wari waciwe intege bigaragara, ukomeje kuba ikibazo gikomeye muri Somalia.
Al Shabab yari yarigaruriye igicew kinini cy’umujyi wa Mogadishu ariko icyamburwa n’ingabo z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AMISOM.




Ibitekerezo 0