Imodoka yari yatezwemo ibisasu yaturikiye imbere ya restaurant ikunze kujyamo abantu benshi mu birometero 200 uvuye mu mujyi wa Mogadishu nyuma y’aho umwiyahuzi aza kwiturikirizaho igisasu hagati y’abantu bahungaga ahari haturikiye igisasu cya mbere nk’uko BBC ibitangaza.
Umupolisi Abdirahman Ibrahim yavuze ko ibi bisasu byaturikiye ahantu hatuwe n’abantu benshi cyane bikaba byanangije amazu, imodoka n’ibindi bikoresho, abasirikare benshi bapfiriyemo.
Guverinoma ya Somalia irinzwe n’ ingabo zibungabunga amahoro muri Somalia (AMISOM) zigera ku bihumbi 22.
Umuyobozi wa AMISOM, Francisco Caetano Madeira yavuze ko ababajwe n’inzirakarengane zaguye muri ibi bitero.
Bibaye ubugira kabiri al shabab igaba ibitero muri Somalia kuko ku ya 26 Gashyantare 2016 yateye hotel Somali Youth League muri Mogadishu ihitana abasaga 14.
Izi ntagondwa zaturikije ibisasu nyuma y’uko zinaniwe kwinjira muri Perezidansi ndetse no mu biro bya Minisitiri w’intebe muri Somalia




Ibitekerezo 0