Iki kirunga giherereye muri Kivu y’Amajyaruguru cyatangiye kuruka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, gituma ibihumbi by’abatuye umujyi wa Goma bahungira mu Rwanda.
Ni ikirunga kimaze igihe giteye impungenge dore ko iruka ryacyo riheruka mu 2002 ryahitanye abaturage 250 rikangiza byinshi mu bikorwa remezo i Goma.
Ibiro bya Perezida wa RDC bibinyujije kuri Twitter, byatangaje ko Perezida ari gukurikiranira hafi ibibazo by’umutekano n’ubuzima bw’abaturage byatewe n’iruka rya Nyiragongo.
Tshisekedi yihanganishije abaturage batuye hafi y’ikirunga cya Nyiragongo, abizeza ko Leta irababa hafi kandi abasaba kwigengesera.
Ikirunga cya Nyiragongo cyacoye kuruka mu gicuku cyo kuwa Gatandatu ariko abatuye i Goma no mu nkengera zo zayo bavuga ko bagifite impungenge kuko imitingito icyumvikana mu bice bikikije ikirunga.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko kuva mu 1882 Nyiragongo imaze kuruka inshuro 34. Iruka rikomeye rya Nyiragongo ryatangiye ku wa 17 Mutarama 2002, nyuma y’iminsi yari ishize imitingito yarabaye myinshi mu bice byegereye ikirunga, kugeza ubwo iki kirunga cyaje kwiyasa maze gisuka ibikoma mu masaha menshi hagati ya metero 2,800 na 1,550, bigera mu mujyi wa Goma uri hafi aho, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
#RDC 22.05.2021|#EruptionVolcaniqueGoma
Le Président de la République, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, suit de très près l'évolution de la situation sécuritaire et humanitaire au Nord Kivu suite à l'éruption volcanique survenue ce samedi 22 mai en début de soirée.— Présidence RDC 🇨🇩 (@Presidence_RDC) May 22, 2021





Ibitekerezo 0