{Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’abibumbye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Gen. Abdallah Wafy yatangaje ko abarwanyi 200 ba FDLR bamaze gushyira intwaro hasi, ariko aburira abasigaye ko bashobora kugabwaho ibitero mu gihe batubahirije iyi gahunda.}

Inama yiga ku buryo bwo korohereza FDLR muri gahunda yo gushyira intwaro hasi ubu iri kubera i Luanda muri Angola.

Iyi nama ihuriwemo n’abahagarariye umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), inama nkuru y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) ndetse n’umuryango w’abibumbye bahagarariwe Martin Kobler ukuriye Monusco.

Gen Wafy avuga ko abari muri bose bashishikariza FDLR gushyira intwaro hasi ku bushake, ariko akongeraho ko hashobora kwitabazwa ingufu za gisirikare.

Yagize ati “Turi mu butumwa bwo kugarura amahoro. Tubashije kubona abarwanyi bose bashyira intwaro hasi binyujijwe mu mahoro, nta kibazo. Bivuze ko kwitabaza ingufu za gisirikare bikiganirwaho kandi abatazabyubahiriza tuzabagabaho ibitero.”

Uyu muyobozi wungirije wa Monusco yakomeje asobanura aho gushyira intwaro hasi bigeze ati “ubu tuvugana, mfite mu nkambi zanjye abasaga 200 bahoze ari abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi bidasabye kurasana. Hari n’abasaga 400 bo mu miryango ya ba FDLR bitanze. Mfite intwaro zisaga 200 hamwe n’amasasu yazo. Turi mu nzira nziza.”