RFI dukesha iyi nkuru itangaza ko ibiganiro byasubitswe kuri uyu wa 24 Ukuboza bikazasubukurwa kuwa Kane tariki ya 29 Ukuboza, gusa ngo 95% y’ibyagombaga kuganirwaho byamaze kumvikanwaho, uretse ko ibisigaye ari byo bikomeye.

Iki cyumweru gishize, cyari icy’ibiganiro hagati ya Leta n’abatavuga rumwe na yo, bashakira umuti ibibazo bya Politiki n’iby’umutekano muri icyo gihugu.

Ibyo biganiro byateguwe n’inama y’Abepisikopi Gatolika (Cenco) byagombaga gusozwa kuri uyu wa 24 Ukuboza, dore ko umunsi wa Noheli ari wo bari bihaye nka nyirantarengwa, ngo babe bamaze kumvikana no gushyira umukono ku myanzuro y’ibiganiro.

Icyakora si ko byagenze, kuko Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko ibiganiro byasubitswe kugeza kuwa Kane w’icyumweru gitaha, gusa Umuyobozi w’inama y’Abepisikopi we akishimira ko byinshi mu byari bigamijwe byamaze gukorwa, ko hasigaye kubinonosora gusa.

Kwimura uwo munsi w’ishyirwaho umukono ku myanzuro biteye impungenge abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bakeka ko Leta ya Congo ishobora kuzaba yarisubiye kuri bimwe mu byo bumvikanye.

Umwe mu bari bari muri ibyo biganiro ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yagize ati “Tugomba gusinya kuri uyu wa gatandatu kuko abanyapolitiki bacu turabazi. Tudasinye uyu munsi ibintu bizahinduka.”

Bimwe mu bisigaye bitarumvikanwaho ni indeshyo y’inzibacyuho Perezida Kabila yemerewe. Ntibarumvikana ku hazaza ha Minisitiri w’Intebe, Samy Badibanga uheruka gutangira akazi.

Badibanga yatoranyijwe hagendewe ku byumvikanyweho mu biganiro byahuje Leta n’igice cy’abatavuga rumwe na yo, ari na yo mpamvu abo mu ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi basaba ko yasimbuzwa undi.

Minisitiri w’Intebe, Samy Badibanga
Minisitiri w’Intebe, Samy Badibanga