Kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi w’iyo gereza Tsongo Makelele yatangaje ko mu bafashwe harimo abasirikare bane n’abaturage basanzwe 29.

Kuwa Mbere tariki 19 Ukwakira nibwo imfungwa 1335 zatorotse iyo gereza nyuma yo kugabwaho igitero n’umutwe w’inyeshyamba za ADF.

Kugeza ubu muri gereza ya Kabangbayi hasigayemo imfungwa 148, mu gihe mbere y’igitero habarizwaga imfungwa 1 457 nkuko Radio Okapi yabitangaje.

Kuri uyu wa Gatatu kandi hatawe muri yombi abasirikare babiri bakuru n’umupolisi umwe bashinjwa gutuma imfungwa zitoroka, kuko ubwo umwanzi yagabaga igitero kuri gereza, bahunze aho guhangana na we.

Abo basirikare n’umupolisi nibo bari bayoboye abasirikare bato 35 n’abapolisi icyenda bari bari ku burinzi ubwo gereza yagabwaho igitero.

Imfungwa zisaga 1300 zatorotse gereza ya Kabangbayi
Imfungwa zisaga 1300 zatorotse gereza ya Kabangbayi