Gabriel Kyungu wa Kumwanza wari ufite imyaka 83 yaguye muri Angola aho yari yagiye kwivuza, nkuko byatangajwe n’ishyaka rye, Union nationale des fédéralistes du Congo (UNAFEC).

Guhera muri Gashyantare kugeza kuri uyu wa Gatandatu, Kyungu uzwi nka ‘Papa wa Katanga’ yari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Katanga.

Uyu mugabo wize ubwarimu, yinjiye muri politiki bwa mbere mu 1965 nk’umwe mu mpirimbanyi zaharaniraga imibereho myiza y’abarimu.

Nyuma yaje kuba umudepite kubwa Perezida Mobutu Sese Seko. Mu myaka ya 1980, Kyungu ni umwe mu badepite 13 batawe muri yombi barafungwa bazizwa ibitekerezo byari bitandukanye n’iby’ubutegetsi bwari buriho, ari nabwo hashingwaga ishyaka UDPS rya Etienne Tshisekedi wa Mulumba.

Mobutu yamugize inshuro ebyiri Guverineri wa Katanga, mu gihe mu 1997 Laurent Kabila yamugize ambasaderi wa Congo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kugeza mu 2001.

Nyuma yaho yagiye aba mu Nteko Ishinga Amategeko ya Katanga.

Gabriel Kyungu  yitabye Imana afite imyaka 83
Gabriel Kyungu yitabye Imana afite imyaka 83